Uganda yategetswe kuriha Repubulika ya Demokarasi ya Congo miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika kubera uruhare yagize mu ntambara muri icyo gihugu.
Urukiko mpuzamahanga rwa ONU, ruzwi nka International Court of Justice (ICJ), rwanzuye ko Uganda yarenze ku masezerano mpuzamahanga ubwo yafataga ubutaka bw’icyo gihugu hagati y’umwaka wa 1998 na 2003.
Abacamanza basanze Uganda ari yo yateje imfu z’abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000 mu ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa DR Congo.
BBC GAHUZA dukesha iyi nkuru ivuga ko Abacamanza banasanze ingabo za Uganda zarasahuye zahabu, diyama n’ibiti bivamo imbahu z’agaciro bizwi nka timber.
DR Congo yari yarasabye indishyi ya miliyari 11 z’amadolari y’Amerika, ariko abacamanza batesheje agaciro byinshi mu bice bigize ikirego cyayo, bafata icyemezo cyo kurihisha Uganda indishyi iri hasi cyane y’uwo mubare.
ICJ yategetse Uganda kuriha ayo mafaranga mu byiciro bitanu, buri mwaka igatanga miliyoni 65 z’amadolari y’Amerika, hagati y’uyu mwaka wa 2022 n’uwa 2026, icyiciro cya mbere ikaba igomba kucyishyura mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Uganda yari yavuze ko za miliyari z’amadolari isabwa na DR Congo zasenya ubukungu bwayo. Urukiko rwavuze ko icyo rwategetse kiri “mu bushobozi bwa Uganda bwo kwishyura”.
Izo miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika zikubiyemo: miliyoni 225 z’amadolari y’Amerika z’indishyi ku bantu, miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika z’indishyi ku mitungo yangijwe na miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika z’indishyi ku mitungo yasahuwe.
Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwagize ruti: “Indishyi ihawe DRC ku byangirijwe abantu n’ibyangijwe ku mitungo ijyanye n’ibyago abantu bahuye na byo bivuye ku kuba Uganda yararenze ku byo yiyemeje byo ku rwego mpuzamahanga”.
- Advertisement -
DR Congo yareze Uganda mu mwaka wa 1999 kubera ibikorwa by’ubushotoranyi bukoreshejwe intwaro yakorewe hamwe n’abaturage bayo. Yashinje abasirikare ba Uganda ubusahuzi no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo iteza umutekano mucye mu karere k’uburasirazuba bwa DR Congo gakize ku mabuye y’agaciro.
Mu myaka ya 1990, ingabo za Uganda n’ingabo z’u Rwanda zateye inshuro ebyiri DR Congo – umuturanyi wabyo ubiruta cyane mu bunini – zikorana n’imitwe y’inyeshyamba yo muri iki gihugu mu guhirika ubutegetsi. Uganda n’u Rwanda byavuze ko byari byagiye muri DR Congo guhagarika ko intambara yaho irenga imipaka ikabigeramo.
Icyemezo cy’uru rukiko ni cyo cya nyuma kuko kitajuririrwa, ariko uru rukiko rw’isi nta bushobozi rufite bwo gutuma iki cyemezo cyarwo gishyirwa mu bikorwa.
IVOMO: BBC GAHUZA
UMUSEKE.RW