Bamwe mu borozi baturiye ishyamba rya Gishwati -Mukura mu Turere twa Nyabihu, na Rutsiro two mu Burengerazuba, bakomeje gutakamba basaba ngo hashakwe umuti w’ikibazo cy’inyamaswa irya amatungo, hashize iminsi hari iyishwe bikekwa ko ari yo ariko bavuga ko “yabaye igitambo”.
Ni ikibazo cyatangiye kumvikana mu Gushyingo 2021, aborozi bavuga ko hari inyamaswa ihengera ijoro ikabarira amatungo.
Cyatangiye guhagurikirwa n’inzego zitandukanye zaba iz’umutekano, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere (RDB) ndetse n’ubiyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba.
Nyuma y’aho icyo kibazo gihagurikiwe, inyamaswa yo nu bwoko bw’ingunzu (ni ko umwe mu borozi yatubwiye) yaje kwicwa, bivugwa ko yaba ari yo ibarira amatungo nubwo abaturage bo bavuga ko ari indi ishobora kuba ari inkazi kurusha ingunzu kuko amatungo yabo yakomeje kwicwa.
Rutabingwa Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rustiro yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’aho inyamaswa yiciwe bivugwa ko ari yo irya amatungo, hari indi yakomeje kuyica bityo agasanga hakwiye gushaka igisubizo kirambye kuko iyishwe atari yo yaryaga amatungo.
Yagize ati “Cyabanje kunyicira intama zange 7 cyongeye kugaruka cyica inyana 2, ejo bundi kiraza kinyicira ihene, ubwana bwari bumaze igihe gito buvutse nabwo burapfa.”
Yakomeje agira ati “Kugeza ubu buri muntu agenda avuga ibye, ariko ntawatanga ubuhamya ngo avuge ngo inyamaswa ni iyi. Kuko iza ninjoro abashumba baryamye. Bagenda bavuga bamwe ngo ni imondo, abandi ngo ni ingunzu. Ariko wareba ugasanga iriya nyamaswa atari utwo tunyamaswa duto kuko nka njye izo nyana zari zicutse.
Ingunzu ni nto cyane ntabwo ishobora kwica inyana icutse. Ari impyisi twabyemera cyangwa iriya ndende bita impaka, cyangwa ibisamagwe ariko ntabwo umuntu yavuga ngo ni ingunzu.”
Gasasira Philippe na we wo muri aka Karere yavuze ko inyamaswa iheruka kwicwa yiciwe mu rwuri rwe. Na we ahamya ko atari yo yaryaga amatungo kuko yo ari nto.
- Advertisement -
Ati “Inyamaswa barashe bayirasiye mu rwuri rw’iwange. Iriya rwose nabonye atari yo, bishobora kuba ari ndi y’inkazi tutaramenya ari nayo mpamvu hari gushyirwo imitego itica, tukaba twamenya iyo ari yo. Naho iriya basanze atari yo.”
Aba baturage bavuze ko bamaze kumenya ikibazo bubatse ingombe, kugira ngo inyamaswa idacengera ngo itware amatungo.
Basabye ko bakoroherezwa kubona ibiti bikomeye mu rwego rwo gucungira umutekano amatungo yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yabwiye UMUSEKE ko bari gusesengura ikibazo kandi ko aborozi basabwe kugira uruhare mu gukumira inyamaswa irya amatungo.
Ati “Habanje gusesengura ngo harebwe igitera icyo kibazo, noneho hari uruhare rwa RDB, urw’aborozi, izindi nzose dufatanya.”
Yakomeje ati “Inzego z’umutekano ziri kudufasha kugira ngo turebe niba izo nyamaswa zaboneka kuko zirimo gushakwa ariko hari icyo twemeranyije n’aborozi ko bubaka ibiraro kuko byagaragaye ko iyo inyana ziri mu biraro idashobora kubona uko izigeraho.”
Uyu muyobozi yavuze ko hashyizweho icyumweru cyo kuba aborozi bose barangije kubaka ibiraro no gushyira imitego ahantu hatandukanye.
Yavuze kandi ko hari kurebwa uko hakwihutishwa kwishyura abafite inyana zariwe n’inyamaswa.
Perezida Kagame yakigarutseho…
Ubwo kuwa 8 Gashyantare 2022 , Perezida Kagame yakiraga indahiro z’Abayobozi bashya muri Guverinoma yagarutse kuri iki kibazo avuga ko abayobozi babigizemo uburangare.
Yagize ati “Ejobundi aha nza kubona abaturage batakamba bavuga ko inyamaswa zabamariye amatungo hafi na Gishwati. Mbibonye mfata telephone mpamagara abayobozi bamwe mpera ku b’umutekano.
Mbaza Abapolisi nti “ibi bintu murabizi mwabibonye? bati ‘twabibonye’ nti ‘ibi byanditswe n’igihe bimaze n’amatungo amaze kwicwa n’izo nyamaswa, mwari mubizi icyo gihe cyose?”
Perezida Kagame yavuze ko kuri iki kibazo, abayobozi bamusubije ko ari icyo kuva muri 2019.
Muri rusange abaturage barasaba iki kibazo inzego zitandukanye zahaguruka kugira ngo amatungo yabo adakomeza kwibasirwa n’inyamaswa n’ubu yabaye amayobera.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/inyamaswa-yari-yarigize-akaraha-kajyahe-yica-inyana-mu-nzuri-za-gishwati-yishwe.html?fbclid=IwAR2S_zbsa4Ci-dgMvIULEj3C8hxRSLtep0ilOTR-sX4wumKGHOFUuwff6qg
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW