Nsabimana Paul w’imyaka 29 yapfuye yiyahurishije umuti usanzwe ukoreshwa mu koza inka , nyuma yo kubigerageza inshuro ebyiri.
Ibi byabaye ku mu goroba wo kuwa Gatatu tariki ya 23 , bibera mu Murenge wa Murundi,Akagari ka Karambi mu Mudugudu wa Rwincike ya 2.
Uyu mugabo w’umugore n’abana babiri, bivugwa ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, bigakekwa ko ari bwo bwabimukoresheje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon ,yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yari yaragerageje kwiyahura inshuro zindi ebyiri ariko agatabarwa.
Yavuze kandi ko nta kibazo kizwi yari afitanye n’umuryango we cyangwa abaturanyi.
Yagize ati “Ejo ku mugoroba nibwo baduhuruje batubwira ko hari umuntu wanyweye umuti woza inka turatabara
twoherezayo Imbangukiragutabara, ahita apfa tukimara kumushyira mu modoka.”
Yakomeje ati “Iyi ni inshuro ya Gatatu yarabigerageje, yabikoze inshuro zirenze ebyiri, umugore akaba ari we
umutabara,asanga yiyambitse umugozi akaba ari we uwumukuraho,ariko bamubaza impamvu ntigaragare ndetse n’umuryango we nta kibazo bafitanye.”
Uyu muyobozi yavuze ko mbere y’uko uyu mugabo afata icyemezo cyo kwiyahura yari yohereje umugore n’abana iwabo mu Karere ka Nyagatare bityo ko ari ibintu yari yaragambiriye.
- Advertisement -
Gashayija yavuze ko inzego zishinzwe iperereza ziri kureba impamvu yari yiyahuye ku nshuro eshatu aboneraho gusaba abaturage gutanga amakuru ku muntu ugaragaza imyitwarire idasanzwe.
Ati “Twabasabye kujya baduha amakuru ku muntu ugaragaje imyitwarire idasanzwe muri sosiyete kugira ngo inzego zimwegere. Icya kabiri ni uko bajya birinda amakimbirane nubwo baduhaye amakuru ko bitari birimo ariko turacyakurikirana ngo turebe kugira ngo tube dufite umuryango uhamye udafite ikibazo cyo kugera ku rwego rwo kwiyambura ubuzima bwe.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gahini mu gihe hagikomeje iperereza.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW