Abahanzi nyarawanda n’ibyamamare binyuranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu begukanye ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2021, aho abarimo Meddy, Bruce Melody, Bulldog, Confy, Element, Juno Kizigenza, Ariel Wayz n’abandi begukanye ibihembo mu ngeri zinyuranye.
Ni ibihembo byatanzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Gashyantare 2022, bitangirwa kuri Canal Olympia ku i Rebero, ni ibirori byari byitabiriwe n’ibyamamare birimo na Eddy Kenzo.
Uko ibi bihembo byatanzwe nuko Bruce Melody wari waherekejwe na Eddy Kenzo ariwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka wa 2021, naho Butera Knowless yegukana iki gihembo mu bagore aho yari yaherekejwe n’umugabo we Clement.
Kenny Sol umwe mu bahanzi bakiri bato, niwe wegukanye igihembo cy’indirimbo yakorewe amashusho meza mu mwaka wa 2021, ni igihembo yashyikirijwe n’umusobanuzi wa filime Rocky.
Ni mu gihe abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz banditse amateka yo kwegukana ibihembo bibiri harimo icy’indirimbo nziza y’umwaka y’amajwi ndetse banegukana icy’indirimbo yahuriwemo n’abanditsi “Best Collabo” mu ndirimbo yabo “Away”.
Muyoboke Alex usanzwe ufasha abahanzi niwe wahembwe nk’uwafashije abahanzi mu myaka 10 ishize nk’umujyanama w’abahanzi ‘Best Artist Producer of the decade” ni igihembo yatuye umwana we mu marira menshi.
Igihembo cy’uwakoze indirimbo nziza y’umwaka wa 2021 “Best producer” cyegukanywe na Element, ni mu gihe producer w’ikinyacumi yabaye Ishimwe Karake Clement. Naho umuraperi Bulldog yahize bagenzi be muri iyi njyana kuko ariwe wegukanye igihembo nk’umuhanzi mwiza mu baririmba Hip Hop mu 2021.
Umuhanzi Ruti Joel akaba ariwe wegukanye igihembo cya Cultural and Traditional Artist, igihembo cyakiriwe na Manager we Patrick Maombi, iki gihembo kibaka cyashimishije cyane Intore Massamba ufata Ruti nk’umwana we.
Umukinnyi wa filime Uwamahoro Antoinette uzwi nka Siperansiya muri Seburikoko niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza wa filime w’umwaka w’umugore, maze mu kamwenyu kenshi ahamagara Bruce Melody ku rubyiniro kumufasha kwakira igikombe.
- Advertisement -
Gusa Rusine Patrick nawe yahembwe nk’umukinnyi mushya wa filime, akaba asanzwe akina mu yitwa Mugisha na Rusine aho akina ari umusinzi kimwe no mu Umuturanyi.
Album nziza y’umwaka yabaye iya Butera Knowless “Inzora”. Umuhanzi Confy akaba ariwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka wa 2021, iki gihembo yagishyikirijwe na Uncle Austin. Eazy Cuts niwe wahembwe nk’uwakoze amashusho y’indirimbo meza y’umwaka, indirimbo ni Say my name ya Kenny Sol.
Vestine na Dorcas bafashwa mu muziki na Murindahabi Irene nibo tsinda ry’umwaka rikora indirimbo zo guhimbaza Imana ‘Best Gospel Artist”. Uncle Austin watangiye gukora kuri Radio ku myaka 15 y’amavuko niwe wabaye umunyamakuru mwiza w’ikinyacumi.
Ngabo Meddy yabaye umuhanzi mwiza w’ikinyacumi, akaba asigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Butera Knowless aba umuhanzikazi w’ikinyacumi.
Dukuzumurenyi Jean Leonard wari umushyitsi mukuru muri ibi birori avuye muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yavuze ko hari byinshi byakozwe mu guteza imbere muzika, asaba abahanzi kwegera iyi Minisiteri bakayigaragariza icyo babona cyakorwa mu guteza imbere uruganda rwa muzika nyarwanda. Anabasaba gushyira imbaraga mu kwamamaza ibihangano byabo, ashimira abahembwe abibutsa ko gutsinda urugamba aba aribwo rutangiye.
Ibi birori byo gutanga ibi bihembo byari byaserutsemo ibyamamare birimo Eddy Kenzo wo muri Uganda, byari byitabiriwe kandi n’itsinda ry’abagore ba rwiyemezamirimo bakomoka mu Bufaransa na Cote d’Ivoire.
Abarimo Mike Karangwa, Phil Peter, Juda Muziki, Chris Hat, Mighty Popo nabo bari babukereye kwihera ijisho itangwa ry’ibi bihembo.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW