CSP  Kayumba wayoboye Gereza ya Nyarugenge yagabanyirijwe ibihano

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
CSP Kayumba ubwo yari ku Rukiko (Archives)

Urukiko Rwisumbye rwa Nyarugenge rwagabanyirije igihano CSP Kayumba Innocent wayoboye Gereza ya Mageragere wari wakatiwe gufungwa imyaka 5 kubera ibyaha bifitanye isano no kwiba, rwagize umwere SP Ntakirutimana Eric wahoze amwungirije.

CSP Kayumba ubwo yari ku Rukiko (Archives)

Aba bagabo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 03 Ukuboza, 2021 rwari rwabahamije ibyaha byo kuba icyitso mu cyaha cyo kwiba, n’icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwabo.

Ibyo byaha bwakozwe ubwo muri 2020 bakoreshaga amakarita ya banki bakiba umugororwa witwa KASSEM Ayman Mohamed Abdel Sabour Ahmed ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza akaba afungiye i Mageragere.

Mu cyemezo cy’Urukiko UMUSEKE waboneye kopi, rwemeje ko Ubujurire bwa CSP Kayumba Innocent bufite ishingiro kuri bimwe.

Umucamanza yavuze ko igihano CSP Kayumba Innocent yari yahawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kigera ku myaka itanu y’igifungo, gihindutse kuri bimwe.

Yategetse ko CSP Kayumba azarangiriza muri Gereza igahano cy’imyaka ibiri n’igice, indi myaka ibiri n’igice akayisubikirwa mu gihe cy’umwaka.

Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa SP Eic Ntakirutimana wari Umuyobozi wa Gereza wungirije bufite ishingiro, bityo ko adahamwa n’ibyaha byose ubushinjacyaha bwamucyekagaho.

Rwategetse ko ahita arekurwa icyemezo kikimara gusomwa.

Mu rubanza rw’aya mahano yabaye muri Gereza ya Nyarugenge, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwahanishije CSP Kayumba na SP Ntakirutimana gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw buri umwe.

- Advertisement -

Umucamanza yategetse ko CSP Kayumba nta magarama y’urubanza azatanga kuko afunzwe.

Urukiko kandi rwari rwagize abere, Mutamanaiwa Ephraimwari wari ushinzwe ubutasi muri Gereza ya Nyarugenge, kimwe na TWIZERE Amani Olivier umugororwa uzobereye mu ikoranabuhanga wakoreshejwe mu kwiba ariya mafaranga, we akaba yaranemeraga icyaha.

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

UMUSEKE.RW