Mu bigo by’amashuri abanza bitandukanye byo mu Mirenge yo mu karere ka Rusizi hagaragara abana b’abakobwa batiga neza, cyangwa bagasiba ishuri bitewe n’ipfunwe ryo kujya mu mihango, bakabura ibikoresho by’isuku (Cotex) n’ibyo bifashisha bikaba byabatera uburwayi.
Bamwe mu barezi bo muri iyo Mirenge bahagurukiye kurwanya imbogamizi abana b’abakobwa bahura nazo, biyemeza kujya babagenera ibyo bikoresho cyane cyane abaturuka mu miryango itishoboye.
Ni abarezi 18 bibumbiye mw’itsinda ryitwa “Abatarisanga” nyuma, yo kubona abana b’abakobwa basiba ishuri kubera kubura Cotex mu gihe bari mu mihango.
Iri tsinda kandi risobanurira abangavu ubuzima bw’imyororokere no kwirinda ababashuka byabaganisha mu mibonano mpuzabitsina.
Ni igikorwa cyishimirwa n’abanyeshuri b’abakobwa bamaze kugezwaho ibikoresho by’isuku, basaba ko cyagezwa hose kugira ngo umwana w’umukobwa abone uburezi bwiza atekanye.
Ukwingeneye Celine Fidelite, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza muri GS Munyove avuga ko hari ubwo yasibaga ishuri kubera kubura Cotex.
Ati “Nkifashisha igitambaro nkandura bigatuma nsiba ishuri, badukoreye igikorwa cyiza cyo kuduha Cotex.”
Nyirahategekimana Christine ni umubyeyi ufite abana biga mu kigo cy’amashuri cya Kigenge mu Murenge wa Gihundwe, avuga ko byamugoraga kugurira abana be Cotex, yamesaga udutambaro hakaba ubwo basiba ishuri kubera ipfunwe.
Ati “Kujya kwiga bikabagora bakicara murugo iminsi Itatu, ubu basigaye bajya mu mihango bakiga iminsi yose ntacyo bikanga.”
- Advertisement -
Uyisaba Agnes, Umurezi akaba n’umuyobozi w’itsinda ry’Abatarisanga avuga ko bateganya gukorera mu bigo byinshi by’amashuri n’ubwo bahura n’imbogamizi zirimo amikoro.
Avuga ko bamaze gukora iki gikorwa mu bigo bitanu ariko bifuza kugeza iyi gahunda mu bigo bisaga 300 mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Ati “Turasaba ababyeyi n’abandi bafite umutima w’urukundo n’ubuyobozi bwa Leta kudufasha kugira ngo ibi bikorwa bikomeze.”
Iri tsinda ryatangiye muri Mutarama 2020 rikaba rigizwe n’abarezi b’abagore n’abagabo.
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi