Zabyaye amahari mu batoza n’abayobozi ba La Jeunesse FC

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu buyobozi ndetse n’abatoza ba La Jeunesse FC yo ku Mumena, ntabwo umwuka ari mwiza nyuma y’aho iyi kipe itangiye kugurisha abakinnyi mu Cyiciro cya Mbere.

Muri La Jeunesse FC zabyaye amahari

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, ntabwo ari benshi bahaga amahirwe ikipe ya La Jeunesse FC bitewe n’uko iyi kipe yagiye ishakisha abakinnyi b’impande zose kandi mu buryo bwayitunguye.

Gusa uko iminsi yicuma, niko iyi kipe yo ku Mumena yagiye igaragaza ko ifite abakinnyi beza bafite impano kandi bakiri bato.

Muri iyi kipe, hatangiye kuvugwamo amakuru atari meza kuko ubu bamwe mu batoza bayo, bararebana ay’ingwe n’ubuyobozi bwayo. Ibi bisobanuye ko umwuka atari mwiza mu rwambariro rw’iyi kipe.

Amakuru UMUSEKE wabwiwe n’umwe mu bakinnyi ba La Jeunesse FC ariko utashatse ko izina rye rijya hanze, avuga ko umutoza mukuru w’iyi kipe, Rubangura Omar atakiri mu nshingano ze bitewe n’imyitwarire mibi ya bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe.

Umukinnyi yagize ati “Habaye igisa n’inama, hanyuma Cisse [umukinnyi w‘umusimbura] azamura ijwi. Umutoza yahise asaba Manager [ushinzwe ubuzima bw‘ikipe] gusohora Cisse mu myitozo undi arabyanga ahubwo ahamagara Perezida.”

Yakomeje ati “Ibi byatumye umutoza abibona nk’agasuzuguro ahita agenda. Sinzi ibyakurikiyeho ariko ikigaragara ni uko umutoza mukuru ashobora kuzagaruka kudutoza.”

Andi makuru UMUSEKE wamenye avuga ko, ubwo hari amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere yabengukaga abakinnyi ba La Jeunesse FC, hari abagurishijwe kandi umutoza mukuru atabizi ndetse hari n’abandi bari mu biganiro na Gorilla FC kandi nyamara umutoza ntacyo yabibwiweho.

Twifuje kuvugana n’uyu mutoza, Rubangura Omar ariko telefone ye igendanwa ntabwo yigeze ayitaba.

- Advertisement -

Umwe mu bakinnyi bamaze gusinyira ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere, ni Shyaka Freddy w’imyaka 24 wasinyiye Gasogi United amasezerano y‘imyaka itanu agatangwaho miliyoni 3Frw.

Abandi bakinnyi bifuzwa, ni Nzeyimana Omar ukina hagati, Nsabimana Ibrahim, Nshimirimana Olivier (Bonjour) ukina mu bwugarizi, Ishimwe Djibril uzwi ku izina rya Fuade, bose bifuzwa na Gorilla FC.

La Jeunesse FC iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 24 mu itsinda rya Kabiri iherereyemo. Iyi kipe yo ku Mumena yagiye izamura abakinnyi benshi nka Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggy, Rubangura Omar ubu uyibereye umutoza mukuru, Habimana Yussuf n’abandi.

Iyi kipe iraza gusura Police FC mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro uza gukinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

La Jeunesse FC hari abakinnyi bayo bashimwe n’ikipe zo mu Cyiciro cya Mbere

UMUSEKE.RW