Ndimbati arakomeza gufungwa by’agateganyo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ubwo Ndimbati yaherukaga kuburana tariki 25 Mata, 2022

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri cenema nyarwanda akomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo, yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze.

Ubwo Ndimbati yaherukaga kuburana tariki 25 Mata, 2022

Icyemezo cy’Urukiko UMUSEKE waboneye kopi ntabwo ari kirekire, mu mirongo ibiri Umucamanza Marcianna Mukagasana yanzuye ko Uwihoreye Jean Bosco akomeza gufungwa by’agateganyo ndetse ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gifite agaciro mu ngingo zacyo zose.

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Uwihoreye Jean Bosco ibyaha bibiri: Gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure, n’icyo kumuha ibisindisha kugira ngo amusambanye.

Ku 25 Mata, 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Ubujurire bwa Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati, we akaba yasabaga kurekurwa akaburana mu mizi ari hanze.

Ubushinjacyaha bwo bwabwiye Urukiko ko Uwihoreye Jean Bosco aregwa ibyaha bikomeye kandi ko mu gihe yaba ahamijwe n’urukiko icyaha acyekwaho yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri, bityo bugasaba ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyo kumufunga iminsi 30 by’agateganyo kigumaho.

Ndimbati yaburanye Ubujurire asaba gukurikiranwa adafunzwe

AMAFOTO@NKUNDINEZA Jean Paul

UMUSEKE.RW

- Advertisement -