Nyuma y’amakosa yakoreye mu gihugu cya Kenya, akanabisabira imbabazi biciye mu nyandiko, Niyonzima Olivier uzwi nka Seifu yahawe imbabazi nk’uko byemejwe na perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Nizeyimana Mugabo Olivier.
Tariki 16/11/2021 ni bwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [FERWAFA], ryatangaje ko ryahagaritse Niyonzima Olivier Seifu mu Ikipe y’Igihugu, azira imyitwarire mibi yo kuba nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Kenya tariki 15 Ugushyingo umwaka ushize.
Nyuma y’ibi bihano byafatiwe uyu mukinnyi, tariki 27 Ugushyingo 2021, yahise yandika ibaruwa ifunguye asaba ubuyobozi bwa Ferwafa n’Abanyarwanda bose imbabazi ku bw’amakosa yakoze yo gusohoka mu mwiherero w’Ikipe y’Amavubi.
Seifu yagize ati “Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.”
“Mu by’ukuri Muyobozi, ubwo twari muri Kenya, nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n’Indangagaciro tugenderaho mu Ikipe y’Igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n’abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano.”
“Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera Igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.”
Nyuma y’uku gusaba imbabazi kwa Niyonzima, ntabwo Ferwafa yigeze imusubiza igaragaza uruhande iriho, cyangwa ngo ikure mu rungabangabo uyu mukinyi amenye niba yaba yarababariwe.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier yavuze ko Niyonzima yababariwe kandi mu gihe cyose azaba abikwiye azongera agahamagarwa mu Amavubi.
Ati “Seifu yasabye imbabazi kandi yarazihawe. Kuba atari mu rutonde ni uko hari ibyo atujuje kandi ntabwo twinjira mu nshingano ze. Ntabwo muri siporo tutagira imbabazi. Rwose byararangiye yarababariwe nta kindi kibazo kirimo.”
- Advertisement -
Uyu musore ntabwo agaragaraga ku rutonde rw’abakinnyi 28 bahamagawe, bagomba gutangira umwiherero wo gutegura umukino wa Mozambique mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW