Mu Rwanda benshi baracyahamya ko amahugurwa agenerwa abatoza b’umupira w’amaguru, akiri make ndetse bagasaba ko inzego zibishinzwe zikwiye kuyongera. Icyiciro cy’abagera kuri 67 ni bo baheruka gukorera Licence D
Kuri iyi nshuro, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko ryateguye amahugurwa y’abatoza bifuza gukorera Licence C CAF. Nk’uko bigaragara mu Itangazo Ferwafa yashyize hanze, abifuza gukora aya mahugurwa bagomba kuba bamaze kwiyandikisha bitarenze tariki 30 Kamena.
Iri shyirahamwe ryanibukije ko abatoza bari biyandikishije mu 2017 ariko amahugurwa bakoze agateshwa agaciro, ari bo bazaherwaho ariko bakabanza kwishyura amafaranga abura kugira ngo buzuze ibihumbi 150 Frw bisabwa.
Aya mahugurwa ateganyijwe gukorwa muri Kanama, buri mutoza arasabwa kuzatanga kopi y’Indangamuntu, Inyemezabwishyu na kopi ya Licence D CAF.
Ubwo hatorwaga komite Nyobozi nshya ya Ferwafa, Nkusi Edmond ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’amaguru muri iri shyirahamwe, yavuze ko ikimuraje inshinga ari ukongera amahugurwa y’abatoza no kuzamura ubushishozi bwabo.
Nkusi Edmond uyobora Komisiyo y’Iterambere ry’Umupira w’amaguru muri Ferwafa, yijeje abatoza kubongerera amahugurwa
Abifuza gukorera Licence C CAF basubijwe
UMUSEKE.RW