Guverinoma yageneye ubutumwa abaturage ba Kitabi nyuma y’igitero cyo muri Nyungwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Imodoka itwara abagenzi yarashweho n'bagizi ba nabi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abaturage bo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe kudakuka umutima bagakomeza ibikorwa byabo by’iterambere.

Imodoka itwara abagenzi yarashweho n’bagizi ba nabi

Ibi abitangeje nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022,  Polisi y’Igihugu yatangaje ko abantu babiri barimo umushoferi n’umugenzi bari mu modoka y’abagenzi yerekezaga mu Karere ka Rusizi iva mu Mujyi wa Kigali, baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba bikekwa ko ari izo mu mutwe wa FLN.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022, abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu Mirenge ikora kuri Pariki ya Nyungwe, bagiranye inama n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bubagezaho ubutumwa bwa Guverinoma.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yahumurije abaturage, abasaba kudakuka umutima ahubwo  bagakomeza ibikorwa by’iterambere nk’uko bisanzwe.

Yagize ati “Ubutumwa bwa Guverinoma duha aba bayobozi kandi dusaba ko bageza ku baturage ni uko guverinoma y’u Rwanda yihanganisha imiryango y’abagiriye ikibazo muri buriya bugizi bwa nabi.

Ikindi ni ugukomeza kubwira abaturage binyuze muri aba bayobozi be gucikamo igikuba, be kugira ubwoba bahumure, umutekano w’igihugu urarinzwe kandi neza ndetse n’abakoze ubugizi bwa nabi barakomeza gukurikiranwa, bazahanwe n’amategeko abazafatwa.”

Yakomeje ati “Ikindi ni ugukomeza ibikorwa byabo by’iterambere, ntibahungabane, ikindi ni uko abagize ikibazo, ari imiryango yabuze ababo, ari abakomerekeyemo, bakomeza gufashwa na Leta mu kubavuza no gufasha guherekeza abo babiri babuze ubuzima bwabo.”

Bamwe mu bakozweho na kiriya gitero babwiye RBA ko kuri ubu ubuzima bwabo bumeze neza nyuma yo kwitabwaho n’abaganga.

Umwe yagize ati “Batwitayeho, turashima Leta ibyo ikoze kuko bitugaragarije ko bita ku baturage cyane.”

- Advertisement -

Undi na we ati “Ndabona batwakiriye neza, ndabona nta kibazo gihari kandi n’ikigo dukorera na cyo cyatubaye hafi.”

Kugeza ubu mu Bitaro bya CHUB harwariye abantu batanu kandi na bo mu gihe cya vuba ngo bazarasubira mu ngo zabo nk’uko bitangazwa n’abaganga. Mu bitaro bya Kigali, CHUK harwariye umuntu umwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW