Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kigiye kugarura Gatete Jimmy i Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’abakinnye (Veterans) kizabera mu Rwanda, rutahizamu wakunzwe n’Abanyarwanda benshi, Gatete Jimmy, agiye kugaruka mu Rwanda kuritegura.

Byemejwe ko Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu 2024

Ku wa Kane tariki 25 Kanama, ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru, cyari kirimo Minisiteri ya Siporo yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho wa yo, Shema Maboko Didier, Ferwafa yari ihagarariwe na Visi Perezida wa yo, Habyarimana Marcel ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry Brulan ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ku Isi ry’abakinnyi umupira w’amaguru (FIFVE), Fred Siewe n’abandi.

Muri iki kiganiro, harangajwe ko abahoze bakina umupira w’amaguru ku isi, barimo Jimmy Gatete wakanyujijeho mu Rwanda bategerejwe i Kigali mu gikorwa cyiswe ’Legends in Rwanda’.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abahoze bakina Umupira w’Amaguru, ryatangaje ko abo banyabigwi bose bazakina igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho (Veterans), bategerejwe mu Rwanda mu Ukwakira uyu mwaka.

Iri shyirahamwe ryateguye igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru ndetse bahitamo ko cyazabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024 ku nshuro ya Mbere iri rushanwa rigiye gukinwa.

Tariki 12-14 Ukwakira 2022 hateganyijwe igikorwa cyo kuzafungura ku mugaragaro iki gikorwa ku rwego rw’Igihugu.

Abarimo Gatete Jimmy, Khalifou Fadiga wahoze ari kapiteni wa Sénégal, Patrick Mboma, Roger Milla, Anthony Baffoe bose bategerejwe i Kigali kuzafungura iki gikorwa ku mugaragaro.

Uretse imikino izaba, nyuma hazanabaho n’amahuriro agamije kwiga ku iterambere rirambye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri yavuze ko ari amahirwe adasanzwe ku Gihugu kandi hari icyo u Rwanda ruzungukira mu kwakira iyi mikino.

- Advertisement -

Ati” Ibi bigaragaza icyizere amahanga afitiye Igihugu cyacu. Icya Kabiri bizadufasha muri gahunda ya Visit Rwanda, kandi azaba ari umwanya wo kuganira ku iterambere mu rusange bitari umupira gusa”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abahoze bakina umupira w’amaguru, Fred Siewe, yatangaje ko kuba baje mu Rwanda ari inzozi zibaye impamo.

Ati”Ni inzozi zibaye impamo. Twahisemo u Rwanda kuko ari igihugu cyiza gifite umutekano kandi cyakira abantu neza. Mu by’ukuri ni ahantu heza ho gutangirira.”

Biteganyijwe ko iki gikombe cy’Isi kizakinwa n’abahoze bakina umupira w’amaguru 150, baturutse mu bihugu birenga 40. Bazakina imikino 20 bagabanyije mu makipe umunani.

Gatete Jimmy agiye kugarurwa i Kigali n’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho
Minisports, Ferwafa na FIFVE basobanuye aho Imyiteguro y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho igeze

UMUSEKE.RW