Mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball ryaberaga mu Rwanda, ikipe y’igihugu ya Misiri yegukanye igikombe, mu gihe u Rwanda rwatashye amaramasa.
Imikino yo gusoza irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 muri Handball, ryasojwe ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.
Iyi mikino yabereye muri BK Arena, ntabwo u Rwanda rwitwaye neza kuko rwasoje ku mwanya wa nyuma mu bihugu umunani byari byitabiriye iri rushanwa.
Misiri yegukanye iki gikombe ku nshuro ya 13 itsinze Algéria ibitego 35-15. Ni umukino woroheye aba banya-Misiri.
Ni umukino witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’abandi bayobozi batandukanye barimo perezida wa Ferwahand, Twahirwa Alfred.
Nyuma yo gusoza irushanwa ry’abaterengeje imyaka 20, ku wa Kabiri muri BK Arena haratangira iry’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’ibihugu bizitabira byatangiye kugera mu Rwanda.
Uko ibihugu byakurikiranye:
- Misiri
- Algérie
- Tunisia
- Angola
- Maroc
- Libya
- Congo
- Rwanda
UMUSEKE.RW