Kuri uyu wa Gatanu, muri Burkina Faso zahinduye imirishyo, umusirikare ufite ipeti rya Capitaine yatangaje ko afashe ubutegetsi.
Ni Coup d’Etat ihiritse Lt Col Paul-Henri Damiba na we wari wagiye ku butegetsi akoze Coup d’Etat.
Capitaine Ibrahim Traoré yatangaje ko itsinda ry’abasirikare bakuru ryahiritse Damiba kubera ko nta bushobozi yagaragaje bwo guhangana n’imitwe ya kisilamu.
Itsinda ry’abasirikare 15 bambaye gisirikare bagiye kuri televiziyo hafi saa mbili z’ijoro basoma itangazo.
Rigira riti “Twafashe icyemezo cyo gufata inshingano, hagendewe ku ntego imwe twari fufite ubwo ba offisiye bafataga ubutegetsi mu kwezi kwa mbere, – kugarura amahoro n’ubusugire bw’igihugu.”
Bavuze ko uwo bari bizeye ngo abayoborwe, Lt Col Paul-Henri Damiba atageze ku ntego bari biyemeje.
Umujyi wa Ouagadougou uratekanye nk’uko umunyamakuru wa FRANCE 24, Sophie Lamotte uriyo abivuga ndetse hashyizweho amasaha y’umukwabo kuva saa tatu y’ijoro (21h00) kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h00 a.m).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, humvikanye amasasu ku murwa mukuru Ouagadougou, televiziyo ya Leta yamaze umwanya idatangaza ibiganiro
Abasirikare bakomeje kuzenguruka imihanda minini, cyangwa ahazwi nka Ouaga 2000, ndetse no mu gace karimo televiziyo y’igihugu.
- Advertisement -
Tariki 24 Mutarama, 2022 nibwo Lt Col Paul-Henri Damiba yafashe ubutegetsi ku ngufu ahiritse Roch Marc Christian Kaboré.
IVOMO: France 24
UMUSEKE.RW