Gen Mubarakh Muganga yasabye imbabazi abafana ba APR FC

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko bari gushaka umuti ku bubazo ikipe ifite

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko asabye imbabazi akunzi n’abafana ba APR FC nyuma y’igihe imaze “itabaha ibyishimi mu mikino itandukanye”.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko bari gushaka umuti ku bubazo ikipe ifite

Ni ubutumwa uyu muyobozi yatanze mu kiganiro cy’imikino cya televiziyo y’u Rwanda, ndetse ubutumwa bwe bwandikwa kuri Twitter ya RBA uko yabutanze.

Gen Mubarakh Muganga yanditse ati “Nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse, kandi turi mu gushaka igisubizo cyabyo kirambye.”

Mu butumwa yohereje mu URUBUGA RW’IMIKINO rwa RBA, yavuze ko ikinyabupfura “discipline” ari yo nkingi ya byose.

Afande Mubarakh nubwo atavuze uko ikibazo kiri muri APR FC ubu kizakemuka, hari abamaze igihe basaba ko mu ikipe habamo impinduka, cyane ibitekerezo byabo bakabitanga ku maradiyo anyuranye akora ibiganiro by’imikino.

Bamwe basanga APR FC igihe kigeze ngo ibe ikipe ihatanira ibikombe bitari shampiyona y’u Rwanda kuko irusha kure ubushobozi amakipe aba ahanganye na yo, bagasaba ko ishakisha abakinnyi b’abanyamahanga bashoboye bagaha urugero begenzi babo b’Abanyarwanda iyi kipe imaze iminsi yarahisemo guha umwanya.

APR FC yatangiye kwibazwaho cyane nyuma yo gusezererwa mu marushanwa nyafurika y’amakipe yabaye ayambere iwayo, CAF Champions Ligue, ikuwemo na US Monastir mu buryo bworoshye (Agr: 3-1).

Nyuma yaho APR FC yatsinze Rwamagana 3-2 bigoranye, biba bibi ku wa Gatanu tariki 07/10/2022 ubwo Bugesera FC yayitsindaga 2-1.

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Muhammed we nyuma y’umukino yavuze ko abakinnyi be batarimo gukina bashyize hamwe nk’ikipe.

- Advertisement -

Abasesengura basanga abakinnyi ba APR FC, bari ku gitutu nyuma yo gusezererwa mu mikino nyafurika batageze kure nk’uko byagarutswe na Thierry Kayishema ukora urubuga rw’imikino kuri RBA.

Adil Erradi mu ihurizo rikomeye

UMUSEKE.RW