Muhanga: Abakozi ba Leta 78  basanzwemo uburwayi bw’amaso

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Bamwe mu bakozi bavuga ko batari bazi uko bahagaze ku bijyanye n'uburwayi bw'amaso.
Ibitaro by’amaso bya Kabgayi byasuzumye abakozi 120  abagera kuri 78 basanga bafite uburwayi bukeneye ubuvuzi bwihuse.
Bamwe mu bakozi bavuga ko batari bazi uko bahagaze ku bijyanye n’uburwayi bw’amaso.

Igikorwa cyo kwegereza abakozi ba Leta serivisi z’ amaso cyahuriranye n’Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubuhumyi(World sith Day).

Umuyobozi w’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi, Dr Tuyisabe Thèophile avuga ko bateguye iki gikorwa kubera ko abakozi ba Leta batakunze kubona umwanya uhagije wo kujya kwisuzumisha.

Dr Tuyisabe akavuga ko bari bihaye intego yo gusuzuma ku buntu abakozi ba Leta 150  basoza igikorwa babashije gupima 140.

Ati “Ubwo rero uwo twabonye wese afite ikibazo barimo baraza hano tukabavura kandi tuzakomeza no kubavura ndetse no kugira ngo babe aba Ambasaderi b’ubuvuzi bw’amaso, bazadufasha gutanga amakuru mu bantu bahura buri munsi.”

Yakomeje agira ati “Aba ni abayobozi, tekereza umuyobozi abyutse mu gatondo akaba yahumye wibaze uko yayobora abandi we atabasha gukurikiza gahunda za Leta cyangwa na gahunda z’ubuvuzi nk’uko tubibasaba.”

Umukozi ushinzwe uburinganire n’Iterambere  ry’Umuryango mu Karere ka Muhanga, Uwamahoro Béatha avuga ko yari azi  nta burwayi amaso ye afite, ariko ko abaganga bamusuzumye basanga afite ikibazo cy’uburwayi, bamusaba guhita yivuza mu maguru mashya.

Ati “Akazi dukora ntigakunze kutwemerera kujya kwisuzuma cyane ko twumva ko amaso yacu ari mazima ayanjye bambwiye ko afite uburwayi.”

Uyu Muyobozi avuga ko ubushize serivisi z’amaso bazegeje abatwara ibinyabiziga bakorera mu Mujyi wa Muhanga kandi bikaba byaratanze umusaruro mwiza.

Umukozi ushinzwe Isuku n’Isukura wari uhagarariye Umuyobozi w’ishami ry’Ubuzima uri mu kiruhuko cy’ukwezi Kayonga Donath yabwiye UMUSEKE ko mu bakozi 127 bisuzumishije agendeye ku mibare afite  yo kuwa 5 abagera kuri 78 bafite uburwayi bw’amaso batabizi.

- Advertisement -

Kayonga avuga ko babura umwanya wo gutonda kwa muganga, akavuga ko kwegerezwa izo serivisi ari amahirwe ku bakozi ba Leta kuko zabasanze mu kazi.

Yagize ati “Abakozi bacu barabyishimiye cyane, abenshi bamenye uko bahagaze.”

Kayonga yifuza ko ubutaha bazasaba Ibitaro bya Kabgayi ko bibegereza serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, Kanseri, Diabeti n’indwara z’umutima.

Abakozi ba Leta begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ni abo Akarere ka Muhanga, abakora mu Rukiko Rwisumbuye, abo mu Rukiko rw’Ibanze, abo muri Sosiyete ishinzwe ingufu(REG) abo mu Kigo gishinzwe Isuku n’Isukura(WASAC) muri RSSB, abo mu Kigo gishinzwe  Imisoro n’amahoro n’abakozi b’Ikigo gishinzwe gutanga  Imiti.

Dr Tuyisabe Théophile Umuyobozi w’Ibitaro by’amaso iKabgayi
Umukozi ushinzwe Isuku n’Isukura mu Karere ka Muhanga Kayonga Donath avuga ko umubare w’abakozi 78 w’abafite uburwayi ari munini

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE .RW i Muhanga