Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Gisenyi, abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’inkoni bateye abaturage bakomeretsa abantu batatu barimo abanyerondo.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa
Nyabagobe, Akagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi ho muri Rubavu, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Ukwakira 2022 ahagana saa saba z’ijoro.
Abaturage bari mu batabaye abanyerondo barimo batabaza kubera gukubitwa n’aba bantu bitwaje imihoro n’inkoni, bavuga ko bari abantu bagera ku icumi bambaye bote n’imyenda isa.
Umwe muri bo yavuze ko yabanje kumva igihiriri cy’abantu akagira ngo ni abanyerondo b’umwuga, ariko aza kumva umuntu atabaza.
Asohotse ngo yasanze aba bantu bataramenyekana bari ku munyerondo bahondagura, maze aratabaza ariko umuturage wasohotse ngo bamusubijeyo inkungugu bashaka kumukubita, banamubwira kuzimya amatara.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo,
yabwiye UMUSEKE ko na bo aya makuru bayamenye, kandi bahise batabara bakaba bakiri gushakisha aba bagizi ba nabi.
Ati “Inkuru natwe twayimenye turimo kubikurikirana kugira ngo ababikoze batahurwe.”
CIP Rukundo Mucyo, yasabye abaturage kutagira impungenge kuko inzego z’umutekano zihari kandi zicunze neza umutekano w’abaturage, bityo ko ntawe ukwiye kugira ikibazo.
Nubwo yahumurije abaturage, bo bavuga ko inzego z’umutekano zikwiye kurushaho kuhakaza umutekano kuko bimaze kurenga ubushobozi bw’abanyerondo niba na bo basagarirwa, bakanagira impungenge kubera guturira umupaka.
- Advertisement -
Aba bakomerekejwe uko ari batatu bakaba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kwitabwaho n’abaganga, ubuzima bwabo bukaba bumeze neza ku buryo bashobora gusezerwa bagasubira mu miryango yabo nk’uko twabibwiwe na CIP Rukundo Mucyo.
Mu baturage bakomerekejwe harimo abanyerondo babiri n’umuzamu umwe wa rumwe mu ngo zo muri uwo mudugudu.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW