Igikombe cy’Isi cy’abagore 2023: Uko tombola yagenze

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ukwakira mu mujyi wa Auckland mu gihugu cya Nouvelle-Zélande habereye umuhango wo gutombora uko ibihugu bizahura mu matsinda y’igikombe cy’Isi cy’abagore kizaba mu mwaka utaha wa 2023.

Igikombe cy’Isi cy’abagore kizakinwa mu 2023

Kizabera mu bihugu bibiri byifatanyije kuzacyakira Australia na Nouvelle-Zélande. Kizamara igihe cy’ukwezi kumwe [kuva tariki 20 Nyakanga kugeza 20 Kanama, 2023].

Mu bihugu 32 bigomba kuzakina igikombe cy’Isi ayamaze kubona itike yo kugikina ni 29 ibindi bitatu bigomba kuzabanza gukina imikino ya kamarampaka.

Uko amakipe azahura mu matsinda:

Itsinda rya Mbere: Nouvelle-Zélande, Norvège, Philippines n’Ubusuwisi

Itsinda rya Kabiri: Australia, Nigeria, Ireland na Canada

Itsinda rya Gatatu: Éspagne, Zambia, Ubuyapani na Costa Rica

Itsinda rya Kane: Ubwongereza, Ubushinwa, Denmark ni y’indi kipe izava mu itsinda rya kabiri hagati ya Sénégal, Haïti na Chile

Itsinda rya Gatanu: Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubuhorandi Vietnam, n’ikipe izava mu itsinda rya mbere hagati ya Portugal, Cameroon na Thailand

- Advertisement -

Itsinda rya Gatandatu: Ubufaransa, Brazil, Jamaica n’ikipe izava mu itsinda rya gatatu hagati ya Paraguay, Panama, Taiwan na Papua New Guinea

Itsinda rya Karindwi: Argéntine, Suède, Ubutaliyani na Afurika y’Epfo

Itsinda rya Munani: Ubudage, Maroc, Colombia na Koreya y’Epfo

Umukino wa mbere uzafungura irushanwa uzakinwa na Nouvelle-Zélande izahura na Norvège ziri mu itsinda rya mbere.

Igikombe cy’Isi cy’abagore cyatangiye gukinwa mu mwaka wa 1991 kimaze gukinwa inshuro umunani. Muri izo nshuro Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu gifite ibikombe byinshi bine. N’Icyisi giheruka kuba mu mwaka wa 2019 niyo yagitwaye isezereye Ubuhorandi ku bitego 2-0.

Uyu munsi nicyo gihugu cya mbere ku Isi mu bagore ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA.

Ibihugu byombi kandi byongeye guhurira mu itsinda rimwe rya gatanu. Nibyo bizakina umukino ubanza mu itsinda ryabo.

Amatsinda yose uko ateye

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye