Kwigaragambya bagatera ibuye, bagatwika ibendera, ibyo ntibyajyana u Rwanda mu ntambara – Gen Kabarebe

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Gen Kabarebe yavuze ko ururbyiruko ari rwo rufite mu maboko kubaka u Rwanda ruteye imbere bifuza

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe avuga ko kuba abanyekongo bigaragambya bagatera amabuye mu Rwanda, bagatwika ibendera, atari impamvu yajyana u Rwanda mu ntambara.

Gen Kabarebe yavuze ko ururbyiruko ari rwo rufite mu maboko kubaka u Rwanda ruteye imbere bifuza

Mu kiganiro Gen Kabarebe yagejeje ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigisha ikoranabuhanga, yavuze ko u Rwanda rurwana intambara zisobanutse.

Ati “Kuriya kwigaragambya ko ku mipaka, ntabwo Abakongo basara bakaza bagatuka u Rwanda ku mupaka, bagatera amabuye ngo ibyo bibe ari byo bishora u Rwanda mu ntambara….

Intamabra utoranya iyo uri burwane n’iyo utari burwane, wajya mu ntambara kurwana n’umusazi? Umusazi uramwihorera ariko nyine ukaba washyizeho akagozi atagomba kurenga.”

Yavuze ko u Rwanda rutapfa guhubuka ngo “umuntu yateye ibuye, ngo yatwitse idarapo”.

Ati “U Rwanda rurwana intambara zifite impamvu zigaragara zirengera igihugu cyarwo, ariko ntabwo rwajya mu bushotoranyi, no gusubiza bitarimo ubwenge ntabwo ari byo.”

Gen Kabarebe yasobanuriye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda indangagaciro zaranze Inkotanyi ku rugamba, ndetse ababwira ko u Rwanda rw’ubu ruri mu maboko yabo.

Yagize ati “Hariho igitekerezo cyo kuvuga ngo Abanyarwanda ntibateze kuziyobora n’ubundi ibi bihugu duturanye bisanzwe bifite Abanyarwanda babituyemo, bityo rero buri gihugu gifate agapande.”

Kbarebe yavuze ko ibyo bitekerezo byari bihari byahise biba umukoro RPF-Inkotanyi wo kongera kugarura igihugu, no kugicungira umutekano, no kongera kucyubaka no kugiha imbaraga igihugu gikwiye, ndetse yemeza ko byakozwe.

- Advertisement -

Yagize ati “Aho cyavuye ni aho, aho kigeze murahabona ni mwe mugomba kuzuza kugeza ku gihugu cyifuzwa, kandi giteye imbere, cyane ko bishoboka urebye aho twavuye n’aho tugeze.”

Yakomeje agira ati “Nta mpamvu n’imwe yatuma uvuga ko u Rwanda rutakwitwa igihugu giteye imbere muri aka karere, kandi ntibishoboka ko dusubira inyuma kuko byose, biri mu maboko yanyu.”

Goma: Abigaragambya bashatse kwinjira i Gisenyi ku ngufu- AMAFOTO

UMUSEKE.RW