Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango,Prof Bayisenge Jeannette,yasabye ko inzego zireberera itangazamakuru rishyira imbaraga mu gukebura abakoresha imbuga nkoranyambaga batambutsa ibiganiro biganisha ku busambanyi,imico mva mhanga nayo igaragazwa nk’ibyonnyi by’umuryango.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022,ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, ku ngamba iyi Minisiteri ifite mu gushakira umuti ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda birimo amakimbirane mu bashakanye.
Ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube hakomeje kugaragara ibiganiro biganisha ku busambanyi, ababitambutsa bavuga ko bari kwigisha kubaka urugo.
Ubwo Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yatangaga ibisobanuro mu magambo ku Nteko ishingamategeko,umwe mu bagize Inteko,yagaragaje ko kuri ubu imico mva mahanga imaze kumunga urubyiruko n’umuryango.
Depite Nizeyimana Pie yagize ati “Iyo witegereje ibibazo biri mu muryango usanga ari ngombwa ko biganirwaho byimbitse.Nka Minisiteri ifite umuryango mu nshingano hari gahunda yo kuganira dushashe inzobe ibibazo mu rwego rwo kubishakira igisubizo mu buryo burambye?
Uyu mudepite yavuze ko hari ibyinjiye mu muryango nyarwanda atanga urugero ku babana bahuje ibitsina,abifuza kubanza kubana mbere yo kubaka ingo,abifuza gusezerana za kontaro (contract) ,kubyara batwitiwe n’abandi cyangwa biciye mu mashini.
Depite Nizeyimana yagaragutse kandi ku biganiro byo kuri Youtube biganisha ku busambanyi, agaragaza ko bigira uruhare mu kwangiza imitekerereze y’abakiri bato ndetse n’umuryango muri rusange.
Yagize ati “Hari imico igenda iterwa n’ikoranabuhanga aho abantu bagenda bamamamaza ibiganiro ubona byateza inkeke mu muryango.Ugasanga abantu baramamaza uburyo batera akabariro,imiti yo gutera akanyabugabo ugasanga biraca kuri za Youtube,ibintu byitwa Massage body to body ni byinshi ku buryo bishobora gutera ikibazo ku bana bari kubireba yewe n’abakuru.Minisiteri ifite umuryango mu nshingano ni izihe ngamba ifite kugira ngo ibiganiro turebe uko byakumirwa ku bana ndetse n’abakuru.”
Agaruka ku bitekerezo byatanzwe na Depite Nizeyimana, Prof Bayisenge yavutse ko inzego zireberera itangazamakuru ryagakwiye kugenzura ibiganiro bitambutswa ku mbuga nkoranyambaga.
- Advertisement -
Yagize ati “Ku biganiro bigenda bigaragara bishobora kurarura urubyiruko mu ikoranabuhanga.Aha ni ugushyira imbaraga hagati y’inzego yaba Minaloc ishinzwe kureberera itangazamakuru,RURA.Ikoranabuhanga rifite uruhande rwiza n’uruhande rubi mu gihe rikoreshejwe nabi cyane cyane ko byanagaragaye ko mu bibazo bitera amakimbirane mu miryango harimo gukoresha telefoni.”
Minisitiri Bayisenge ku bana bashobora kwangizwa n’byo bigabiro, yavuze ko hari itegeko rirengera umwana rikumira ibyo biganiro kwerekwa abana.
Mu 2019 Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA), rwasabye radio na televiziyo zikorera mu Rwanda guhagarika kwamamaza no gutambutsa ibiganiro byamamaza ibikorwa by’ubuvuzi. Gusa hirya no hino ibyo biganiro biracyatambuka.
RURA yavugaga ko biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima abuza kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi, n’ibiganiro bitemewe.
Ingingo ya gatatu y’aya mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko “Umuntu wese abujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhanda ukoresheje indangururamajwi n’imbuga nkoranyambaga.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW