U Rwanda rwemerewe miliyari 20 Frw yo gufasha abasirikare bari Mozambique  

NKURUNZIZA Jean Baptiste NKURUNZIZA Jean Baptiste
Ubumwe bw'u Burayi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 20 z'amadorali

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rwemerewe u Rwanda inkunga ya miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika yo gufasha ingazo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique gushya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado

Ni amakuru yemejwe na Guverinoma y’u Rwanda, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yashimiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri iyi nkunga yo gutera ingabo mu bituga abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique.

Ati “U Rwanda rwishimiye inkunga yatangajwe uyu munsi n’inama y’u Burayi ya miliyoni 20 z’amadorali izatangwa n’Ikigega cy’Uburayi gitera inkunga ibikorwa by’amahoro, kugirango Ingabo z’u Rwanda zirimo gufatanya n’iza Mozambique zibashe kugira ibikoresho n’ibindi nkenerwa mu kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, zigarure amahoro ndetse zifashe abavuye mu byabo gutaha amahoro.”

Minisitiri Biruta yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza gufasha mu bikorwa bigamije kurwanya iterabwoba kuri uyu mugabane w’Afurika n’ahandi ndetse bagakorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika, itangajwe nyuma y’umunsi umwe, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ashimangiye ko nta n’igihugu cyangwa umuryango ufasha ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, gusa yari yahishuyeko hari abemeye gufasha kandi bazashima babikoze.

Perezida Kagame ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’Ubuzima mushya, Dr Sabin Nsanzimana n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Dr Yvan Butera.

Yagize ati “Muri Mozambique dufiteyo ingabo n’abapolisi barenga ibihumbi bibiri, ndetse hafi 2,500, ejo hashize twongereyeyo izindi ngabo. Twazongereyeyo kubera ko kuva twahagera hari ibibazo byinshi byakemutse, dufatanyije n’abenegihugu, hari n’ibindi bibazo bigikomeza kubera ko ntabwo twashoboraga gukora ahantu hose.”

Perezida Kagame yari yibukije ko u Rwanda nta n’urumiya ruhabwa yo gukoresha muri ibi bikorwa.

- Advertisement -

Ati “Bisobanuke neza, nta gihugu na kimwe, nta muryango n’umwe uraduha n’urumiya rwo gukoresha muri ako kazi, ni amafaranga y’igihugu turi gukoresha, muri bya bike dufite turasangira. hari abatubwira ko bazadufasha turategereje, nibadufasha tuzabibashimira kandi birakwiye…”

Hari abibwira ko hari abanyujije amafaranga hasi bakatwishyura, hari abagize bate, ndabivuga niba ataribyo ndaza kwifuza kubona uwampakanya, ariko nagirango ibyo bibanze bive mu nzira… Twatanze ubuzima bw’abana bacu gufatanya n’aba Mozambique, tunatanga n’amikoro yacu make dufite.”

Muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare n’abapolisi basaga 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado, mu bikorwa byo guhashya ibyihebe byari byarazengereje iyi ntara, ni nyuma y’uko u Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.

Kugeza ubu, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique bamaze kugera ku 2,500 barimo naboherejwe muri iki Cyumweru, nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranyije ko ingabo z’u Rwanda zikurikira ibyihebe n’ahandi hose byahungiye.

Ubumwe bw’u Burayi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 20 z’amadorali

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW