Abatoza b’Abanyarwanda ntabwo bazi gutoza – Mateso

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports mu buryo bw’agateganyo, Mateso Jean de Dieu, ahamya ko ubushobozi bw’abatoza b’Abanyarwanda batoza umupira w’amaguru bukiri hasi ndetse batazi gutoza.

Mateso Jean de Dieu ati Abanyarwanda ntabwo bazi gutoza

Uwahoze ari Minisitiri wa Siporo, Hon Uwacu Julienne yigeze kuvuga ko nta mutoza w’Umunyarwanda ufite ubushobozi bwo gutoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru [Amavubi], benshi basigara bavuga yakerenshe ubushobozi bw’aba batoza.

Undi wemeje ibi, ni Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports mu buryo bw’agateganyo. Uyu mutoza yavuze ibi asa n’uninura bamwe bavuga ko adafite ibyangombwa byo kugumana iyi kipe ndetse ko nta bushobozi bwo kuyitoza afite.

Aganira na UMUSEKE nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona Kiyovu Sports yatsinzemo Marine FC ibitego 3-1, yavuze ko abatoza b’Abanyarwanda batazi gutoza.

Ati “Kubera ko abatoza b’Abanyarwanda batazi gutoza, ubu ng’ubu umuzungu ni we ugiye kuza. Tugiye gufatanya na we. Azaza vuba aturutse mu Bufaransa.”

Yongeyeho ati “Urabona Licence C ntabwo yemerewe gutoza hano. Ni ko abanyamakuru bavuga, bavuga ko tutazi gutoza.”

Mateso yasigaranye ikipe nyuma y’uko Alain-André Landeut yashyizwe mu nshingano zo kuba manager sportif w’ikipe.

Kiyovu Sports yafashe umwanya wa Kabiri by’agateganyo, ku manota 38 mu mikino 20 imaze gukina nyuma ya Rayon Sports ya mbere n’amanota 39.

Mateso yasimbuye Alain-André Landeut yahoze yungirije

UMUSEKE.RW

- Advertisement -