Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

NYAGATARE: Umugabo wo mu Karere ka Nyagatare yicishije inyundo umugore we ahita atoroka ubutabera ariko asiga yanditse urwandiko rw’irage ry’abana be.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Kimaramu Akagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare aho Sekamana Tharcisse w’imyaka 40 yari atuye.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023, ariko umurambo wa nyakwigendera uboneka ku cyumweru mu nzu yari atuyemo.

Inkuru ducyesha Kigali Today ivuga ko Umukuru w’Umudugudu wa Kimaramu, Mutimura Charles, avuga ko aya makuru bayamenye bahamagawe n’ukekwaho icyaha ku cyumweru saa yine z’amanywa.

Yagize ati “Mu by’ukuri ntituzi amasaha yamwiciye kuko yaduhamagaye ku cyumweru saa yine z’igitondo, atubwira ngo tujye iwe, aturangira n’imfunguzo aho ziri ngo hari ibintu biri mu nzu tubikuremo. Tugezeyo abana batubwira ko ataharaye. Birashoboka ko yamwishe hakiri kare ahita akinga inzu arigendera.”

Bageze mu nzu ngo basanze umubiri wa nyakwigendera, Niyonsenga Fortuneé, urambitse hasi ugaragaza igikomere mu mutwe, bikekwa ko yakoresheje inyundo mu kumwambura ubuzima.

Avuga ko uyu muryango batari basanzwe bawuziho amakimbirane, ndetse ngo nta n’ubusinzi bwari buwurimo.

Uyu muryango wari umaranye umwaka umwe ubana mu buryo butemewe n’amategeko, bakaba bari batarabyarana, ariko bareraga abana bane umugabo yari yarabyaye ku bandi bagore babiri batandukanye. Ni nabo yaraze inzu y’ubucuruzi bari banatuyemo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare busaba abaturage kutihererana ibibazo baba bafite ahubwo bakwiye kujya babigeza ku buyobozi, bukabafasha kuko aricyo bubereyeho.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -