Bamwe mu rubyiruko rwo mu cyaro cy’Akarere ka Bugesera, bifuza ko ku rwego rw’Umudugudu bahashyira Serivisi zitangirwamo udukingirizo kuko aho badukura ari kure.
Iki cyifuzo Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera bagitanze ubwo RBC yakoraga ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire ku cyorezo cya SIDA.
Bamwe muri uru rubyiruko, babwiye UMUSEKE ko hashize igihe baza gushaka udukingirizo ku bigo Nderabuzima bagasanga ntatwo duhari.
Bavuga ko iyo bashatse gukora imibonano mpuzabitsina bava aho batuye bagategesha amafaranga menshi bajya kudushakisha mu Mujyi rimwe na rimwe bakatubona tubahenze.
Mpire Jean Claude avuga ko hari umubare munini w’abagabo n’abasore batuye mu cyaro baba bakeneye gukoresha udukingirizo, byaba byiza baduhaye abajyanama bu buzima ku rwego rw’Umudugudu noneho bakajya badutangana n’indi miti baha abarwayi.
Ati: “Hari igihe uza kugura udukingirizo hano mu Mujyi, bakakubwira ko kamwe bakagurisha 500frw iyo ubaze ayo mafaranga ukongeraho na tike uba wishyuye imodoka, usanga harimo igihombo.”
Mpire yavuze ko kutwegereza abagabo mu Midugudu aribwo buryo bwiza bwo kwirinda Virusi itera SIDA.
Muhimpundu Sandrine uburaya bwiganje cyane mu bangavu harimo n’ababa baje kwaka akazi mu mujyi baturutse mu Mirenge y’icyaro kandi ababashuka bakabakoresha imibonano mpuzabitsina idakingiye bakabimenya babateye inda cyangwa babanduje indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina.
Ati: “Abananiwe kwifata bafashwe gusobanurirwa ubuzima bw’imyororokere kuko hari abatabifiteho amakuru.”
- Advertisement -
Umukozi ushinzwe Ubukangurambaga mu kigo cy’Ubuzima Sebineza Rwakana Joseph avuga ko aho urwo rubyiruko rutuye ari hafi y’ibigo Nderabuzima ahakunze gutangirwa udukingirizo ku buntu.
Sebineza avuga ko abananiwe kwifata bagomba gushyira ubuzima imbere nubwo bakabona gahenze ariko bakagakoresha kugira ngo badashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’abo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina.
Ati “Ntabwo ntekereza ko bashobora kubura udukingirizo ku mavuliro(Poste de Santè) ngo batubure no ku bigo Nderabuzima baturiye.”
Abatuye mu Mujyi wa Bugesera bavuga ko iyo bwije agakingirizo kamwe kagura amafaranga 500 cyangwa 1000 amafaranga bavuga ko ari menshi ugereranyije n’ubushobozi rumwe mu rubyiruko rufite.
Gusa muri ubu bukangurambaga RBC yatanze udukingirizo twinshi ku rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa badukeneye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Bugesera.