Ngoma: Gahunda ya “Bwije nkoze iki” yitezweho gukebura abayobozi 

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Akarere ka Ngoma bashyizeho gahunda yitezweho impinduka mu bayobozi.

Mu Karere ka Ngoma, hashyizweho gahunda ya ” Bwije Nkoze iki? “igamije kwesa imihigo no gucyemura ibibazo by’abaturage, binyuze mu kwisuzuma buri munsi.

Akarere ka Ngoma bashyizeho gahunda yitezweho impinduka mu bayobozi.

Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko ni mugoroba hazajya hagera buri muyobozi cyangwa umukozi mu karere, akisuzuma akareba icyo yakoze mu rwego rwo gucyemura ibibazo by’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie,avuga ko byose bizakorwa bigamije kwihutisha imihigo y’akarere.

Ati: “Service Delivery Test Team nayo ifite abayirimo bagomba kutubwira bati ‘ [bwije ] mu rwego rwo guha serivise nziza abaturage, wenda ku bibazo birenga 30 twakiriye uyu munsi twakemuye 5, ejo hazakemuka 3 …kuburyo wenda mu gihe cy’icyumweru tuvuga ngo ibibazo twakiriye byose byakemutse mugihe nta mbogamizi zihari.”

Akomeza ati “Hakaba kandi dufitemo imihigo kandi dufite n’ umutoza. Uwo mutoza nawe ni ugomba gutanga inama, akatubwira ngo bwije hakozwe iki ku mihigo.

Abaturage bo muri aka karere bavuga ko nabo nibashyira mu bikorwa iyi gahunda ya ‘Bwije Nkoze iki’ izacyemura Ibibazo byinshi.

Umwe mu batutarage yabwiye Isango Star ati: “Bwije nkoze iki? ni uwuhe mwana nagiriye inama yo kureka ibiyobyabwenge? ni uwuhe mwana nagiriye inama yo kwitabira ishuri?Bwije nkoze iki rero ikubiyemo ibintu byinshi kandi byiza. Ntabwo ari Bwije nkoze iki yo gutekereza ubugome ahubwo ni iyo kureba ese ni iki cyateza umunyarwanda imbere? Ni iki cyateza imbere igihugu.”

Undi yagize ati: “Njyewe imikorere yanjye ni kuvuga ngo ntabwo ndi muri ba babyeyi bagomba kubyukira mu magambo cyangwa ngo mbyukire mu bintu bidakwiriye, ahubwo ngomba gukora kugira ngo niteze imbere n’abana banjye bagire aho bagera.”

“Yaba ukora imirimo uhemberwa ku munsi, yaba ukora imirimo iciriritse cyangwa se imirimo yose umuntu akora ku rwego rwe bizajya bimufasha kwigenzura uko umunsi urangiye. Urasanga ari gahunda buri muntu ashyize mu nshingano ze byamufasha kugira byinshi ageraho mu gihe runaka yateganyije.”

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko iyi gahunda ya ‘Bwije Nkoze Iki’ izashyirwa mu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW