Umunyamideli Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy-boo, yagishije inama abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kugira ngo amenye niba yakwemera amafaranga ari guhabwa ngo azigurishe.
Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy-boo yagaragaje ko yabuze icyemezo afata bitewe n’amafaranga menshi yemerewe n’ikipe yo muri Arabie Saoudite yamusabye ayigurisha imbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram.
Shaddy-boo abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yasabye inama abamukurikira [Followers] kugira ngo amenye icyemezo afata bitewe n’uko ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Arabie Saoudite yamusabye kugura imbuga nkoranyambaga ze ngo imuhe akayabo ka miliyoni 20$ [miliyari na miliyoni 613.900 22 Frw].
Yagize ati “Nkeneye inama zanyu. Ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore yo mu kiciro cya gatatu muri Arabie Saoudite irashaka kumpa miliyoni 20 z’amadorali ngo bagure Twitter yanjye na Instagram… Mbyemere cyangwa mbyange?”
I need your advice. A third division women’s football club in Saudi Arabia is offering me 20 million dollars to buy my Twitter and Instagram accounts, and for me to become their mascot. Should I accept or decline this offer ? pic.twitter.com/Yax5VdC5BR
— Shaddyboo (@shaddyboo__92) June 6, 2023
Kugisha inama kuri iyi ngingo, birasobanura ko uyu mubyeyi w’abana babiri yabuze icyemezo afata ariko agatima gakomeje gutera kuri aka kayabo yemerewe.
Urubuga rwa Instagram rwa Shaddy-boo uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’ikimero cye, rukurikirwa n’abarenga miliyoni 1 mu gihe akurikirwa n’abarenga ibihumbi 212.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW