U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 134 zivuye muri Libya

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Itsinda ry'impunzi zivuye libye zageze mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’impunzi 134  zivuye muri Libya, ni bamwe mu bimukira bava mu bihugu bya Afurika, bafite inyota yo kujya ku mugabane w’i Burayi gushakirayo ubuzima.

Itsinda ry’impunzi zivuye libye zageze mu Rwanda

Bageze i Kigali mu masaha y’umugoro, bakaba ari icyiciro cya 14 cy’impunzi zivuye Libya zakiriwe mu Rwanda.

Bakomoka mu bihugu bya  Eritrea, Sudan, Somalia, Ethiopia, Cameroun na Mali.

Abava Eritrea ni 64, Sudan 35, Somalia 15, Ethiopia 17, Cameroon 2 , na Mali 1. Bahise bererekeza i Gashora mu Karere ka Bugesera, aho basanze abandi bahamze igihe.

Izi mpunzi ziza mu Rwanda muri gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi, UNHCR ndetse n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, AU igamije kwakira mu buryo bwihutirwa ariko bw’agateganyo impunzi zabuze amajyo muri Libya, ubwo zahegeraga zishaka kujya i Burayi.

Benshi nyuma y’igihe bari mu Rwanda, bamwe bashakisha ubuzima bushya, abandi bagafashwa kujya mu bihugu byifuza kubakira i Burayi.

Bageze iKigali ku masaha y’umugoroba ,bari bujyanwe iGashora mu Bugesera

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW