Abaramyi bagize itsinda rya Hymnos rya Dieu Merci Dedo na Naomi Mugiraneza, rizwi mu ndirimbo “Ndamahoro”, rigiye guhurira mu gitaramo na Dr Ipyana nawe uzwi mu ndirimbo “Niseme Nini ” uri mu bakunzwe haba mu Rwanda no muri Tanzania.
Ni igitaramo kizaba kuwa kane tariki ya 22 Kamena muri Crown Conference Hall, iNyarutarama mu rwego rwo kumurika album “Hmnos 6 album Live Concert”
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kamena 2023,, Dieu Merci uri mu bagize itsinda, yatangaje ko bamaze kwitegura bihagije iki gitaramo, bakazaramya Imana muri iki gitaramo bazamurikiramo album yabo ya gatandatu.
Yagize ati “Turanyotewe natwe, turiteguye, twiteguye gusingira icyo kristo yadufatiye kuri uriya munsi.”
Yongeyeho ko abakunzi babo bazafatanya guhimbaza Imana.
Abajijwe impamvu bagiteguye mu minsi y’imibyizi, yavuze ko babona ntacyo bizabangamira abakunzi babo cyane ko n’amatike ari kugurwa neza nta kibazo.
Dr Ipyna uzwi mu ndirimbo “Niseme Nini” yatangaje ko atari ubwa mbere aje mu Rwanda ndetse ko asanzwe akurikirana abaramyi bo mu Rwanda.
Ati “Abaramyi bo mu Rwanda ndabazi, natangiye gukurikirana indirimbo zihimbaza Imana zo mu Rwanda ubwo bariya baririmba”Kwetu pazuri” , ambassadors Christ, bazaga mu Rwanda. Numvise n’indirimbo za Alarm Ministry “Mungu ni Yule Yule”,ndabazi cyane .”
Yakomeje ati “Ubwo nazaga mu 2019, ndatekereza ko ari bwo natangiye gukurikirana indirimbo zo guhimbza Imana zo mu Rwanda.”
- Advertisement -
Igitaramo “Hymnos 6 Album Live Concert” kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,aho kwinjira ari 5000FRW ahasanzwe na 1000 0frw muri VIP.
REBA INDIRIMBO “NDAMAHORO /NAOMI MUGIRANEZA
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW