André Landeut yavuze ku itandukana rye na Kiyovu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umubiligi watozaga ikipe ya Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, yakuyeho igihu ku bibazaga uko yatandukanye n’iyi kipe yari agifitiye amasezerano.

Alain-André Landeut yakuyeho igihu mu bibazaga uko yatandukanye na Kiyovu Sports

Ubwo umwaka w’imikino 2022/2023 wari usojwe mu Rwanda, ikipe yahise itangira gukora isuku mu cyumba cya yo, ni Urucaca rwo ku Mumena.

Iyi kipe yahise itangira gutangaza abakinnyi ndetse n’abatoza ishimira kuko itari yiteguye gukomezanya na bo.

Mu bo iyi kipe yatangaje ko itazakomezanya na bo mu mwaka utaha, harimo Alain-André Landeut wari ugifite amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Benshi bibajije ko iyi kipe ishobora kuba yaba yaramwirukanye kuko we yari agifite amasezerano, ariko uyu Mubiligi aganira na UMUSEKE yakuye igihu kuri ibi byakomeje kumuvugwaho.

Ati “Twatandukanye mu bwumvikane.
Nta cyo bamfitiye. Ikindi gice cy’umushahara bazakimpa vuba ku gihe twumvikanye.”

Uyu mutoza uri mu biruhuko mu Mujyi w’i Londré mu Bwongereza, yakomeje avuga ko hari abakomeje kumuganiriza ariko we yakwishimira gukorera mu Rwanda kugira ngo yerekane izina rya André Landeut uwo ari we.

Ati “Nabonye benshi bakomeje kunganiriza mu Bihugu bitandukanye. Ariko nshyize imbere u Rwanda. Ndashaka kwerekana uwari Alain-André Landeut mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Ndifuza kwereka Abanyarwanda icyo nshoboye kuko hari abanshidikanyijeho. Hari amakipe yo muri Afurika no muri Koweit anyifuza ariko ndashaka kuzasubiza abanshidikanyijeho.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko azafata icyemezo cya nyuma cy’aho azakomereza akazi, muri Nyakanga uyu mwaka.

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko mu bizatuma ahitamo aho azakomereza akazi, harimo imishinga yagutse y’ikipe izaba imwifuza.

Yahamije ko afite ubushobozi bwe kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona, mu gihe atavangirwa mu kazi ke.

Ati “Nakwegukana igikombe cya shampiyona mu kipe iyo ari yo yose mu gihe bandeka nkakora akazi kanjye uko bikwiye.”

Landeut ubwo yageraga mu Rwanda, yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Kiyovu Sports ndetse uwari umuyobozi w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvénal avuga ko bifuzaga kumusinyisha igihe kinini kubera ubunararibonye bwe.

Yatoje amakipe arimo DC Motema Pembe, Berkum Chelse, CIK na Kaloum.

Mvukiyehe yari yarashimye urwego rwa Landeut ariko byaje guhinduka
Ubwo yari akigera mu Rwanda yakiriwe na Mvukiyehe Juvénal wayoboraga Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW