Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batangije ubukangurambaga “Ring The Bell” bugamije gutabariza uburezi bw’abafite ubumuga.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2023, kibera mu turere dutandukanye two mu mujyi wa Kigali na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo,hagamijwe gushyigikira uburezi budaheza.
Igikorwa cyo kuvuza impanda“Ring The bell” mu karere ka Kamonyi cyabereye mu kigo cya GS St Aloys Gacurabwenge Catholic, cyaranzwe no kuvuza inzongera (ifirimbi) mu gihe cy’umunota umwe, nk’igikorwa cyo gutabariza abafite ubumuga.
Umukozi mu Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR),Ushinzwe kongerera ubushobozi abanyeshuri,Sekarema Jean Paul, avuga ko kuvuza impanda ari uburyo bwiza bwo gutanga impuruza ku burezi bw’afite ubumuga butaragera ku rwego rushimishije.
Ati “Ino gahunda yo kuvuza impanda ku burezi budaheza yabayeho kubera abantu bafite ubumuga,abana cyane ntabwo biga.Usanga umwana afite ubumuga hari amahirwe menshi abura harimo no kwiga.”
Akomeza agira ati “Iyo utize hari amahirwe yandi akurikiraho yo kubona akazi,ugasanga ya mateka yo kwita ko turi ibintu,tutari abantu biradukurikirana kuko ntacyo dukora.Niyo mpamvu isi iri mu bukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abantu ubwabo kuza ku ishuri.”
Yongeyeho ko hagikenewe imbaraga mu gushishikariza ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubajyana ku ishuri.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’abantu bafite Ubumuga mu Karere ka Kamonyi,Nzigiyimana Michelle,avuga ko ababyeyi badakwiye kwimwa uburenganzira.
Yagize ati “Ikintu dusaba ababyeyi cya mbere buriya ni uko umwana agomba kuva mu nzu,akajya mu bandi akajya ku ishuri kandi tugasaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga gukora.Ntibabafate nkaho ari ukubagaburira,nta kintu na kimwe yakwishoborera.”
- Advertisement -
Nzigiyimana ashimangira ko kuvuza inzongera bivuze ko ufite ubumuga agihejwe, agikeneye gukorerwa ubuvugizi mu buzima bwe.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , UWIRINGIRA Marie Josee avuga ko ababyeyi bakwiye kwita ku mwana ufite ubumuga nk’undi mwana.
Ati “Agomba kugira uburenganzira nk’ubw’undi mwana.Turabizi ko abana bafite uburenganzira bwo gukina,gusenga,kuvuzwa,kugaburirwa,twifuza ko umwana ufite ubumuga yinjira mu nshingano n’uburenganzira bw’umwana ku kigero nk’icyundi mwana.”
UWIRINGIRA yanenze ababyeyi bagiheza abana ndetse n’abashaka gufashwa kwita ku mwana kandi bafite ubushobozi.
Igikorwa cyo kuvuza impanda ‘Ring the bell” cyatangiriye mu Buholandi kubera umubare umunini w’abana badashobora kwiga.
Mu Rwanda hashije imyaka itanu hakorwa ubu bukangurambaga bugamije gushyigikira uburezi budaheza.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW