Affaire y’Abakono: Bishop Rucyahana n’umuhungu we basabye imbabazi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Bishop Ruchahana ubu ari mu kiruhuko cy'izabukuru ni umwe mu bagize uruhare mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda

Bishop Ruchahana n’umuhungu we, Visi Meya ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew, bumvikanye basaba imbabazi nyuma yo kwitabira umuhongo wo kwimika umutware w’Abakono.

Bishop Ruchahana ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru ni umwe mu bagize uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

Ni umuhango witabiriwe n’ibikomerezwa na bamwe mu bagashize, wabereye muri Hoteli yo mu Kinigi mu Karere ka Musanze, tariki 09 Nyakanga, 2023 ariko uza kwamaganirwa kure n’umuryango RPF-Inkotanyi, uvuga ko icyo gikorwa kinyuranye n’ihame rya Ndi Umunyarwanda.

Rucyahana Mpuhwe Andrew mu nama yabaye ku Cyumweru ku cyicaro cya RPF-Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo, yavuze ko ibyabaye ari “ikimenyetso cy’umurengwe n’abantu kwibagirwa vuba.”

IGIHE cyasubiyemo amagambo ye, agira ati “Nk’umuyobozi, kiriya gikorwa ntabwo cyadutunguye, twari tubizi ko kizaba, ariko ntabwo habayemo kugisha inama, gukurikirana, gushishoza, ntabwo habayeho kureba icyakurikira kuba abantu 600 – 700 bahuriye hamwe, bishyize hamwe nk’Abakono bibagiwe abandi kugira ngo icyo kintu gihabwe urubuga.”

Yavuze ko ikintu kibi bacyambitse umwambaro mwiza.

Ati “Ubu mu kwezi gutaha, hari abandi bari kuzahura, bishyize hamwe […] nagize amahirwe y’uko bimaze kumenyekana, Umukuru w’Igihugu yafashe akanya ko gutumiza abantu bake, yaratwigishije, araduhanura, atwereka amakosa turimo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko atanyuzwe n’ibyo Visi Meya wa Musanze yavuze, ko atigeze asaba imbabazi mu magambo.

Ati “Numvise ijambo rya Visi Meya wa Musanze, ku bwanjye, ntabwo nanyuzwe. Akwiriye kubanza gusaba imbabazi noneho biriya asobanura bigasobanurwa n’uko yasabye imbabazi kuko aha tuhahuriye ku bumwe bwacu. Ntabwo wajya kuvuga amagambo ari aho gusa utabanje kujya ku kibazo nyirizina.”

Rucyahana Mpuhwe Andrew yahise yongera arahaguruka ati “Mpagurutse bwa kabiri rwose nshaka kugira ngo nsabe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi imbabazi, kandi izi mbabazi narazisabye, nzisaba Chairman w’umuryango, abayobozi atari rimwe atari kabiri. Ibyo twakoze ni amahano, ni amakosa. Twafashe umwanya wo kubitekerezaho. Imbabazi dusaba uyu munsi ni imbabazi dukura ku mutima, dusaba dushingiye ku ntege nke twagize.”

- Advertisement -

Bishop John Rucyahana na we yasabye imbabazi kuko kiriya gikorwa ykitabiriye.

Ati “Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire […] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi, kandi turebe ngo ntabwo ari izi z’Abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba Abakono gusa.”

Rucyahana yavuze ko ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.

Umutware w’Abakono yasabwe kwiyambura ubutware

Umunyamakuru Barore Cleophas Barore yabajije igikurikiraho niba Kazoza Justin wari watowe nk’umutware w’Abakono asabye imbabazi, akabaza niba ubwo ahita yegura.

Komiseri Uwacu Julienne mu gusubiza iki kibazo, yavuze ko Kazoza akwiye kwegera bariya bantu bamutoye akabashimira ko bari bamwizeye, ariko akababwira ko bitakomeza bityo, ahubwo ko ubu twese turi Abanyarwanda.

Yavuze ko yababwira ko igihe cy’Abatware twakirenze, ahubwo dukwiye gushingira ku ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Igikorwa cyo kwimika umutware w’Abakono nticyavuzweho rumwe, bamwe bakibona nk’ikigamije ineza y’umuryango, ku bandi bakibona nk’icyazabyara kwimakaza icyenewabo, no kwironda.

UMUSEKE.RW