Perezida Kagame yagabiye inyambo Perezida wa Mozambique – AMAFOTO

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida Filipe Nyusi mu rwuri

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yagabiye inyambo Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida Filipe Nyusi mu rwuri

Perezida wa Nyusi ari kumwe na Perezida Paul Kagame barebye umukino wa Basketball y’abagore, aho Mozambique yatsinze Guinea amanota 99-40.

Filipe Jacinto Nyusi akubutse mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yahuje Uburusiya na Africa, urugendo rwe i Kigali rwabaye mu ibanga.

Mu ijambo yavuze ari mu Burusiya ku wa Kane tariki 27 Nyakanga, 2023 yashimye uburyo igihugu cye Mozambique kimaze igihe kibanye neza n’Uburusiya kuva mu mwaka wa 1975.

Yavuze ko hakomeje kubaho ibiganiro byo gushimangira ubwo bufatanye, ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, muri Gicurasi yasuye Mozambique, no muri uku kwezi umunyamabanga w’inama y’umutekano mu Burusiya, Nikolai Patrushev na we yasuye Mozambique.

Ubufatanye mu bucuruzi hagati y’Uburusiya na Mozambique ngo bwazamutseho 14.5 ku ijana mu 2022.

Perezida Nyusi ni inshiti cyane y’u Rwanda. Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021 aho zifatanya n’ingabo za Leta n’iza SADC mu kurwanya ibyihebe bigendera ku matwara ya kisilamu byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado kuva muri 2017.

BANAREBYE UMUKINO WA BASKETBALL

- Advertisement -

UMUSEKE.RW