Umukobwa w’imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Gicikiza ,AKagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya,Akarere ka Gasabo yabyaye umwana amujugunya mu bwiherero.
Amakuru y’itabwa ry’uyu mwana yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kanama 2023 nyuma yo kumva aririra mu bwiherero , abantu bihutira gutabara ngo bamenye ibyabaye, bamukuramo yashizemo umwuka.
Amakuru yandi avuga ko uwo wihekuye yari asanzwe yigurisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, MAZIMPAKA Patrick, yabwiye UMUSEKE ko ukekwa kwihekura yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati “Ikibazo cyabaye ejo, yashyikirijwe inzego zibifite ububasha ngo akurikiranywe n’amategeko ku byo yakoze.Umwana ngo yari ageze igihe cyo kuvuka.”.
Gitifu Mazimpaka yasabye abaturage kwirinda ibyaha bitandukanye .
Ati “Ni ukwirinda gukora ibyaha n’amakosa nkana,ni iy’umuntu agize ibyago ashobora kwegera abantu bakamufasha ariko adashatse ibisubizo bitari byo .”
Ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kinyinya kugira ngo aryozwe ibyo akurikiranyweho.
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW