Nyanza: Abagabo batatu bakurikiranweho kwiba ibiryo by’abanyeshuri binjiye mu kigo cy’ishuri nubwo abanyeshuri bari mu biruhuko.
Byabereye mu mudugudu wa Nyamagana A, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ishuri ribanza bagiye kwibaho ni irya Cyerekezo, hibwe amavuta yo guteka, umuceri, kawunga, ibisorori abanyeshuri bariramo, ibishyimbo, isukari n’ibindi.
Abakekwaho kwiba ibyo biribwa bahise batabwa muri yombi, barimo n’usanzwe akora akazi ko gutwara ibintu n’abantu ku igare.
UMUSEKE wamenye amakuru ko abatawe muri yombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abantu bariho bakora siporo mu rukerera, bahita babibwira irondo ry’umwuga na ryo ribwira Polisi iraza ibata muri yombi.
UMUSEKE kandi wamenye amakuru ko abatawe muri yombi buriye inzu, bakuraho amatafari yo ku muraro w’inzu bananyuzamo ibyari byibwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, yabwiye UMUSEKE ko abakekwaho buriya bujura bahise bafatwa ibyo bakekwaho kwiba babijyanye.
Yagize ati “Nibyo koko abantu bafashwe mu rucyerera aho bafatiwe hafi y’ishuri.”
Abatawe muri yombi uko ari batatu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.
- Advertisement -
Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza