Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bakorera mu Karere ka Burera baratabaza nyuma yo kwimurwa bakajyanwa kure y’aho batuye, bakavuga ko byakozwe ari nko kubihimuraho no kubananiza nk’uko Visi Meya yari yarabibahigiye ko mu kwezi kwa cyenda azabereka.
Abo bayobozi kandi bavuga ko uburyo bayobowemo butabanyuze kuko abenshi usanga bakorera ku bwoba batewe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile, ndetse bakamushyira mu majwi ko yakira ruswa agatonesha bamwe mu bayobozi b’ibigo abandi akabahiga bukware.
Bijya gutangira ku wa 12 Nyakanga, 2023 ubwo abayobozi b’ibigo by’amashuri bari mu nama y’uburezi bari batumiwemo n’Akarere, Visi Meya Mwanangu yifatiye ku gahanga abo bayobozi ababwira nabi ko badakora neza, ndetse ngo no mu bigo bayobora harimo umwanda asoza ababwira ko mu kwezi kwa cyenda azabereka.
Ubu butumwa bavuga ko bwabateye ubwoba, bamwe bakitegura kuba bahohoterwa bagakurwa ku myanya, abandi bakitega kwimurirwa ahashobora kubananiza ntibakore batuje, ndetse birangira bamwe koko bahinduriwe ibigo, ibintu bavuga ko bizasubiza inyuma cyane ireme ry’uburezi biturutse ku mibereho mibi bazahagirira.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile icyo gihe yahakanye ibi byamuvuzweho, asaba abo bayobozi b’ibigo gukomeza gukora akazi kabo neza bubahiriza ibyo amategeko abasaba.
Yagize ati “Urumva ibyo hari umuyobozi wabivuga? Ntabwo aribyo, waba ugiye kubereka iki? Iyo ngingo ntabwo twayiganiriyeho. None se ubwo wafata umuntu ukamubwira ngo taha?”
Akomeza agira ati “Nanjye nabaye umurezi, politiki yo gukura umuntu mu kazi irahari, kereka iyo yagonganye n’amategeko. Nibahumure bakore akazi batuje nk’uko amategeko abisaba, nta gahunda yo kwirukana umuntu ihari kandi nta na case twari twakira.”
Ku cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 ubwo umwaka w’amashuri wari ugiye gutangira nibwo bamwe mu bayobozi w’ibigo by’amashuri yo muri Burera bakiriye ubutumwa bwatanzwe na Visi Meya Mwanangu, bwabagezeho saa tanu z’ijoro bubasaba kwitabira inama ku Karere ndetse batemerewe gutuma ababahagararira.
Bwagiraga buti “Dear HT, Mayor arabakeneye mu gitondo ku Karere. Ansabye ko mbamenyesha; isaha ni saa ine za mu gitondo. Muze kwitabira ubutumire. No delegation allowed, Thanks.”
- Advertisement -
Ubwo bitabiraga iyi nama bari batumiwemo, batunguwe no kuhagera bagategereza ko iyo nama iba bagaheba ndetse bakabura uyikoresha haba ushinzwe uburezi, visi meya wabatumiye na Meya.
Batunguwe no kubwirwa ko bajya gufata ubutumwa bwabo mu bunyamabanga rusange bw’akarere basanga ari ubwo kubimurira ku bindi bigo, bavuga ko bitaborohereza kuko hari abemeza ko bazajya bakoresha amafaranga arenga ibihumbi 200 batega ngo bajye ku kazi.
Basaba inzego bireba ko hagira igikorwa bakarenganurwa kuko kwimurwa kwabo babifashe nko kwihimura k’uwo muyobozi agamije kunaniza abo afata nk’abatamwumvira, kuko bimuwe bitari mu nyungu zo guteza imbere ireme ry’uburezi ahubwo ari mu nyungu z’umuntu ku giti cye.
Abaganiriye na UMUSEKE ntibifuje ko amazina yabo agaragazwa ku mpamvu bavuga ko ari umutekano w’akazi kabo wakwangirika.
Umwe muri bo, yagize ati “Kwimurwa si bibi ariko bakwiye kureba igituma umuntu yimurwa niba biri mu nyungu z’akazi aho kuba munyangire, no kwihimura kuko hari bamwe bajyanywe mu birometero 30 uvuye aho batuye. Ubu njye narebye nsanga nzajya ntegesha arenga ibihumbi 200 ku kwezi muzi umushahara wacu uko ungana. Nibaturenganure.”
Undi na we, yagize ati “Ibyo badukoreye usanga ari ibintu byari byarateguwe kuko visi meya yabitubwiye na mbere none birangiye abikoze, kuko hari n’abatanga akantu kugira ngo bashyirwe hafi. Murumva ntibizabura guhungabanya ireme ry’uburezi kuko Directeur ntiyaba abayeho nabi ngo uburezi bukorwe neza.”
Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile, ariko inshuro zose twamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa ntiyitabye ndetse n’ubutumwa bugufi twamuhaye yabusubije avuga ko yagiye gutabara abagize ibyago ko aza kutuvugisha.
Bwagiraga buti “Ndi mu itabaro ndabavugisha nimpuguka.”
Mu Karere ka Burera harimo ibigo by’amashuri birenga 100 ariko kubera imiterere yaho hari aho umuntu ashobora gukora ibirometero birenga 60 ajya ku ishuri rimwe bitewe n’aho aturutse, ndetse hari n’aho bisaba kubanza guca mu tundi turere baturanye.
Burera: Visi Meya yahakanye icyo abayobozi b’amashuri bita iterabwoba yabashyizeho
Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude