Umugore n’abana be batatu baba mu nzu iteje akaga ubuzima bwabo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Umuturage asaba gufashwa iyi nzu igasakarwa

Nyanza: Umuturage wo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aratabaza kubera inzu iteje akaga ubuzima abanamo n’abana be batatu.

Berthilde Hagengimana atuye mu mudugudu wa Mugandamure A mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Avuga ko amaze ukwezi kurenga ari mu nzu yubatse urugi ruyiriho ntirufashije, kandi ntirukinze neza, isakaye uruhande rumwe hifashijwe shitingi, kandi na yo uko bigaragara ntifashije ku buryo imvura n’izuba kuri we ari ikibazo ahora ahanganye na cyo, kongeraho imbeho y’ijoro.

Isakaro afite rya shitingi yarishyize ku cyumba kimwe.

Berthilde avuga ko gufata icyemezo akajya muri iyo nzu byatewe no kuba nta yandi mahitamo afite.

Yagize ati “Iyi nzu nyimazemo ukwezi n’icyumweru kuko ntahandi nabonaga najya, ngira uburwayi bw’umutwe sinari no kubona ubukode.”

Uyu mugore w’abana batatu akomeza avuga ko umugabo we batakibana kuko yamwirukanye, kandi na we arwaye mu mutwe.

Mu nzu imbere iyo imvura iguye inyagira abarimo n’ibirimo

 

Atangira kubaka ubuyobozi hari icyo bwari bwamwijeje

- Advertisement -

Yagize ati “Nubaka aha ubuyobozi bw’akagari bwari bwemeye ko buzansakarira, mbatse amabati bambwira ko ntayahari naho nari nshumbitse baranyirukana, niko gufata umwanzuro wo kuyibamo, ndara nyagirwa.”

Ku ruhande rw’abaturanyi b’uyu mugore ibyo bahurizaho ni uko imibereho ye ibahangayikishije.

Umwe yagize ati “Dutewe impungenge n’uko aba muri iyi nzu kuko iyo imvura iguye uba wumva itari bumusige amahoro maze tukazinduka tuza kureba ko yaramutse amahoro.”

Undi na we yagize ati “Imibereho ye iraduhangayitse gusa bari bamwemereye isakaro, ariko bigeze ubu ntacyo baramufasha.”

Uriya mugore  yifuza ko yasakarirwa kugira ngo abe mu nzu isa neza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa  Busasamana buvuga ko uyu muturage butari buzi ko iyi nzu ayibamo, gusa ibyo bwamwereye aribyo isakaro ngo biramugeraho bitarenze umunsi umwe.

Bizimana Egide umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yagize ati “Twemeye ko tuzamufasha ariko ntitwamenye ko iyo yayigiyemo, gusa twavuganye n’idini ya Islam tubona amabati tuzamuha. Bitarenze umunsi umwe ayo mabati arahita amugeraho.”

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze zaho uyu muturage atuye ni uko banahise bafata icyemezo cyo kuba avanwe muri iyo nzu.

Umuturage yafashe icyemezo cyo kujya mu nzu idasakaye

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza