Sosiyete Sivile yasabwe kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Dr Bizimana yasabye sosiyete sivile kwigisha ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda

Imiryango itari iya Leta yasabwe kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bigamije kubaka no gushimangira amahoro n’iterambere rirambye.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje MINUBUMWE n’imiryango itari iya Leta hareberwa hamwe intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Hagaragajwe ko hakiri inzitizi zishingiye ku nyigisho z’ibisigisigi by’amacakubiri zikwirakizwa mu Karere u Rwanda ruherereyemo no mu mahanga byakozwe igihe kirekire.

Mu bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda harimo kwironda bishingiye ku moko,  aho abantu baturuka cyangwa se bavuka n’utundi dutsiko turangwa n’ivangura.

Ibibazo by’ihungabana bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi biracyagira ingaruka ku mibanire y’imiryango bikagira n’ingaruka ku rubyiruko.

Kugoreka ukuri kw’amateka yaranze u Rwanda nayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange bibangamiye kubaka ubumwe, ubwiyunge n’iterambere ry’Abanyarwanda.

Sosiyete sivile yagaragaje ko hakiri inzitizi zituruka mu bihugu bituranye n’u Rwanda ndetse na bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga bakwirakwiza urwango binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naftal yagaragaje ko imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze ibishoboka byose mu kumvikanisha ubumwe n’ubwiyunge no kubisobanura byimbitse.

Ahishakiye yavuze ko hakiri inzitizi zijyanye n’imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikigaragara nyuma y’imyaka 29 Jenoside ihagaritswe.

- Advertisement -

Yavuze ko ubukene n’itangwa rya serivisi mbi bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda aho umuntu utanga serivisi nziza udashobora kumwibazaho.

Ati “Umuntu utanga serivisi mbi bamushakira mu bice Abanyarwanda bahozemo, bakavuga bati Interahamwe iri hariya, uwacitse ku icumu uri hariya, umuntu bakamwambura Ubunyarwanda.”

Dr Joseph Ryarasa, Umuvugizi w’imiryango ya sosiyete sivile yavuze ko bagize uruhare rukomeye mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagaragaje ariko ko biteye agahinda kuba hari imiryango itari iya Leta ujyamo ugasanga harimo abantu bamwe gusa.

Ati “Iyo sosiyete sivile itabaye umusemburo wo kugira ubwo bumwe, twahura na bya bibazo, kuko tuba hafi n’abaturage, dukorana nabo umunsi ku wundi banatwizera, byaba ari agahinda usanze sosiyete sivile ifite abantu bamwe.”

Dr Ryarasa yasabye sosiyete sivile gukomeza gufasha abanyarwanda kuva mu bukene, gusobanura amateka y’ukuri no kubaka ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

Ati “Tuvuye hano twiyemeje kubaka ubumwe bw’abanyarwanda kandi ni inshingano z’abanyarwanda muri rusange kubera ko amateka yatugizeho ingaruka zitandukanye.”

Ariane Inkesha, uhagarariye International Alert mu Rwanda yasabye imiryango itari iya Leta gukora ubushakashatsi bwimbitse mu banyarwanda n’inzitizi zigihari.

Ati ” Tugomba kugenda dushishoza kandi dukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo na gahunda za Leta zigende zigirira akamaro Abanyarwanda.”

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko bamaze iminsi baganira kuri gahunda z’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu gihugu hose.

Yavuze ko ibiganiro byinshi bagirana n’urubyiruko rubabwira ko abantu bakuru bashaka kubagarura mu byabo kandi Jenoside yabaye abenshi bataravuka abandi ari impinja.

Yavuze ko mu rubyiruko rw’u Rwanda higanje ikibazo cy’ihungabana gikomeye rituruka ku mateka u Rwanda rwanyuzemo.

Dr Bizimana yavuze ko hari abantu benshi bakibona mu moko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa yakuweho mu Rwanda.

Yavuze ko bari gukorana na MINEDUC mu kuvugurura imfashanyigisho abana bakamenya amateka y’ukuri abafasha kudatwarwa n’ibinyoma by’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi mfashanyigisho ngo izafasha abarimu kwigisha amateka y’u Rwanda batayaciye hejuru mu rwego rwo kwirinda gutandukira bakisanga imbere y’amategeko.

Yavuze ko bamaze igihe baganira na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo Itorero ryo ku Mudugudu ryitabirwe uko bikwiye kuko rikozwe neza ryafasha gucyemura ibibazo birangwa mu muryango Nyarwanda.

Ati “Dufatanyije rigakora, rigatanga indangagaciro, abana bagafashwa bakiri bato byafasha kugabanya ibikomere bishingiye ku mateka.”

Yasabye abayobozi b’imiryango itari iya Leta gukomeza icyerekezo cyo kubaka u Rwanda rwa bose, nta vangura, amacakubiri n’ibindi byasubiza igihugu inyuma.

MINUBUMWE igaragaza ko ubushakashatsi bw’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bwo mu 2020, bwagaragaje ko Ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze ku kigero cya 94.7%.

Dr Bizimana yasabye sosiyete sivile kwigisha ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda
Ariane Inkesha, uhagarariye International Alert mu Rwanda

Laurence Mukamana Gasana, wari uhagarariye Unity Club muri iyi nama

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW