U Rwanda ni kimwe mu bihugu ku Isi byashyize imbaraga nyinshi mu gukoresha ikoranabuhanga mu byiciro binyuranye, hagamijwe kwihutisha iterambere , urubyiruko rwo mu Karere ka Rulindo, rwemeza ko ari urugero rw’ibishoboka mu kurwanya ubushomeri bubugarije, cyane abarangiza amashuri.
Byagarutsweho n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro n’imyuga IPRC Tumba kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023 mu gikorwa cyo guhuza abanyeshuri n’abanyenganda ( Career Fair) kugira ngo babashe kugira ubumenyi bwisumbuye no gukomeza guhanga udushya bifashishije ikoranabuhanga.
Shimo Pacifique ni umwe mu bikorera wahanze imashini izwi nka E-Visitors yifashishwa mu kubika amakuru yose y’uwinjiye mu kigo runaka, avuga ko ari ikoranabuhanga rituma umutekano w’abinjira n’abasohoka uba ubitswe mu buryo bwizewe butanga amakuru nyayo.
Yagize ati” Ubusanzwe uwinjira yandikwa mu gitabo, abandi bagatera igikumwe ahabugenewe, nibyo ariko natekereje gukora iyi mashini aho ukozaho indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa, imashini ikabika umwirondoro wawe, waba winjiranye imashini ukayikozaho bikagaragaza ubwoko bwayo bityo wajya gusohoka bakareba niba ibyo winjiranye ari nabyo usohokanye”.
Akomeza agira ati” Ibi byatumye ntitwa umushomeri ahubwo nihangiye umurimo ntanga n’akazi, byatumye ubujura cyangwa kwirara no kwica amasaha y’akazi ku bakozi bigabanuka, niba mu kazi bitemewe kwinjiramo wanyweye inzoga iyi mashini ishobora kubikurega ntiwemererwe kwinjira n’ibindi, kandi amakuru aba abitse ku buryo burinzwe kandi bwizewe”.
Mutoni Sheila nawe ni umwe mu banyeshuri biga muri IPRC Tumba, wemeza ko ibyo bungukira muri iki gikorwa, ari ugukarishya ubwenge mu bijyanye n’ikoranabuhanga bagamije gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda harimo no kurandura ubushomeri.
Yagize ati” Nibyo koko icyambere ni amakuru, ibyo twabonye mu mishinga itandukanye y’ikoranabuhanga ni ukuvumbura amatsiko yacu n’uburyo bwo kubigeraho, nkanjye ndimo gutekereza uburyo muri terefone hajyamo apurikasiyo yafasha umuntu kubona ibyangombwa bye igihe byatakaye, akabibona bitewe n’aho yagiye aca bidasabye gusiragira ashaka ibindi, rero ikoranabuhanga ni ikimenyetso ko twagera kuri byinshi n’ubushomeri bugacika”.
Umukozi muri IPRC Tumba ushinzwe ibijyanye n’amasomo n’amahugurwa Dr.Muhirwa Alexi, avuga ko igikorwa nk’iki kigamije gufasha abanyeshuri bahiga kubona imirimo, ndetse bashaka gukora cyane ku buryo inganda zizajya ziza kurambagiza abakozi mu kigo cyabo, abahavuye bakabasha kwigirira umumaro n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Yagize ati” Uyu munsi ugamije guhuza abanyeshuri bacu n’inganda, kugira ngo nyuma yo kwigisha hakurikireho gushaka umurimo, ubumenyi bahawe bubashe kubagirira akamaro n’umuryango nyarwanda muri rusange, ndetse dushaka gushyiramo imbaraga kugira ngo izi nganda zijye ziza kurambagiza abakozi hano, twashyize imbaraga mu ikoranabuhanga ku buryo rizajya rikoreshwa n’abanyeshuri ndetse n’abarimu bose bigisha aha”.
Igikorwa cyo guhuza abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga IPRC Tumba n’inganda by’umwihariko izikoresha ikoranabuhanga, cyahuje abanyeshuri n’inganda zigera kuri 32, gusa bakaba bafitanye amasezerano y’imikoranire n’inganda 72, byose bigamije kubongerera ubumenyi no kubona no kwihangira imirimo mu buryo buboroheye.
NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE
UMUSEKE.RW i Rulindo