Rubavu: Umuyobozi yafashwe asambana n’umugore w’abandi

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER

Umugabo witwa Hakizimana Etienne Nzabonimpa arashinja Mbonigaba Desire umuturanyi we akaba n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Muti,Akagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe kuvogera urugo rwe agasambanya umugore we.

Amakuru aturuka mu baturanyi nuko uyu mutekano ari muramu wa nyiri urugo kuko atunze mushiki we.

Uyu mugabo Hakizimana Etienne Nzabonimpa yavuze ko umugore we yahengereye agatotsi kamutwaye agahita ajya gusambana na mutekano.

Ati’’Kuko ntaha naniwe umugore wange yahengereye nsinziriye mu masaha ya saa munani arasohoka nkabakabye ndamubura,ndeba mu nzu iraramo abana ndamubura,nuko ngiye mu yindi nzu itabamo abantu musangana n’umugabo ushinzwe umutekano, barandwanya umugabo asohoka yiruka ariko nsigarana ikote rye bari basanzwe bafitanye agakungu’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe,Nzabonimpa Evaliste, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru atahamya ko ari ukuri  cyakora avuga ko akeka ko ba nyiri ubwite baba biyunze.

Ati “Nta muturage wigeze aturegera. Umuyobozi w’umudugudu namuhamagaye ampa amakuru atandukanye n’aya, ashobora kuba ari amatiku yo mu miryango.Abantu ba hariya, ibibazo byose bajya babyunga. Bashobora kuba babyunze bakaba badashaka ko bijya hanze, sindabimenya.”

Yongeraho ko aramutse yafatiwe mu bikorwa by’ubusambanyi yabibazwa mu rwego rw’amategeko.

Ati “Biramutse byabaye cyaba ari icyaha cy’ubusambanyi, uwo mugabo niba yarashyingiranywe n’umugore we byakurikiranywa mu buryo bw’amategeko. Umuyobozi w’inzego z’ibanze tumufiteho inshingano, ntabwo yaba yakoze ibintu nk’ibyo ngo natwe tumworohere, twabimubaza mu buryo dusanzwe dukurikirana. Tugiye kureba hanyuma tubifatire ingamba.”

MUKWAYA OLIVIER/UMUSEKE.RW I RUBAVU

- Advertisement -