Abayobozi batandatu ba Koperative bafungiwe kunyereza miliyoni 690

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Imodoka ya RIB
GICUMBI: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abayobozi batandatu barimo n’abahoze bayobora Koperative yitwa COOTHEVM Mulindi y’abahinzi b’icyayi ikorera mu Karere ka Gicumbi, bakekwaho kunyereza umutungo w’iyi koperative ungana na miliyoni 690Frw.
Abatawe muri yombi barimo Muganowakaniga Athanase Perezida wa koperative Coothevm, Kabarira Jean Baptiste, wahoze ari Perezida wayo, Nteziryayo Théoneste Umucungamutungo, Kanamugire Norbert Umujyanama mu mategeko, Habumuremyi Jean Claude wohoze ari Data Manager na Mukangiruwonsanga Agnes Umujyanama mu mategeko.
Ni amakuru yemejwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rubinyujije ku rukuta rwa X .
RIB yagize iti ” RIB yafunze abayobozi 6 ba Koperative y’icyayi COOTHEVM yo muri @GicumbiDistrict , harimo uwahoze ari perezida wayo Kabarira Jean Baptiste na Mugabowakaniga Athanase Perezida uriho ubu, bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’iyo koperative ungana na 690,451,909 Frw.”
Itabwa muri yombi ry’aba bayobozi ba koperative Coothevm Mulindi ryaturutse ku bugenzuzi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative RCA kuva tariki ya 07 Kanama kugeza tariki ya 17 Ugushyingo 2023, ubwo yamurikirwaga abanyamuryango ku mugaragaro.
Igenzura kandi ryakozwe na RCA ryibanze mu myaka ibiri gusa kuva mu mwaka wa 2021 kugeza mu 2023, igiragaza ko koperative Coothevm Mulindi yahombye miliyoni 690Frw, ari nabwo aba bayobozi babigizemo uruhare batangiye gutabwa muri yombi.
Koperative Coothevm Mulindi ihinga icyayi, igizwe n’abanyamuryango bafite ibyangombwa bagera ku 3702, hiyongeyeho abahinzi b’icyayi batarabona ibyangombwa, bose hamwe bakaba basaga ibihumbi bitandatu.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW