Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo yatangaje ko hari kunozwa amaserano azatuma kohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro mu Bwongereza byoroha,anenga abavuga ko u Rwanda rudatekanye.
Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo ubwo yari mu kiganiro na Sky TV, yongeye gushimangira ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi nta mpunzi cyangwa umwimukira kigeze gisubiza iyo yaturutse ku gahato, ndetse kitazigera kibikora.
Ati “Mbere ya byose ni icyemezo cy’ubutabera bwo mu Bwongereza, nta bubasha tugifiteho.Icyo tutemera ni ukugaragagaza u Rwanda nk’ahantu hadatekanye,ku buryo nta bimukira basaba ubuhingiro bashobora kugirirwa nabi ngo basubizwe iwabo, kandi biri mu masezerano twagiranye.Kugira ngo dukureho uko gushidikanya, tuzabisobanura mu masezerano turi gutegura. Ikibazo cy’uko abimukira basubizwa mu bihugu byabo cyarasubijwe, kizanashyirwa mu masezerano.”
Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza ruheruka kwanzura ko abimukira binjiye binyuranije n’amategeko muri iki gihugu badakwiye koherezwa mu Rwanda ruvuga ko hadatekanye.
Muri Mata 2020 nibwo ibihugu by’u Rwanda n’u Bwongereza byasinye amasezerano y’ubufatanye ku bimukira n’iterambere.
Kuva icyo gihe hagiye hatangwa intambamyi mu nkiko zo mu Bwongereza byatindije ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
Ni abimukira akenshi usanga bahungira mu bihugu by’Iburayi bumva ko ariho makiriro yabo kubera ubukene cyangwa amakimbirane byugarije ibihugu bakomokamo, impamvu zishingiye ku busumbane bukabije.
UMUSEKE.RW