Perezida Paul Kagame ku cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutasi bwa Amerika, Avril Haines n’itsinda yari ayoboye, baganira ku bibazo by’umutekano muke muri Congo (RDC) nkuko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Village Urugwiro, yatangaje ko ibyo biganiro byibanze uko hashakwa uburyo bwo gukemura no gushaka umuti urambye w’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Madamu Avril Haines yahise yerekeza muri RDCongo, aho ku wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo yaganiriye na Perezida Tshisekedi nkuko ibiro by’umukuru w’Igihugu bibitangaza. Bivuga ko ibiganiro naho bybanze ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi biganiro bibaye nyuma yaho Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, nawe mu ntangiriro z’uku kwezi agiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida Kagame, baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.
Muri icyo kiganiro kandi Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye amasezerano yo ku rwego rw’Akarere yagiye ashyirwaho mu bihe bitandukanye gaamije kugarura amahoro n’umutuzo muri DRC no mu Karere muri rusange.
UMUSEKE.RW