Nyamasheke: Beretswe uko barwanya igwingira bategura indyo yuzuye

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023, mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, abatuye mu murenge wa Cyato beretswe uko bategura indyo yuzuye irimo ifu y’isambaza.

Aba baturage batangaje ko ari ubwambere babonye ifu y’isambaza yo kugaburira abana, haba mu gikoma no mu biryo, bizeye ko imirire mibi n’igwingira muri uyu murenge bigiye gucika.

Yambabariye Marceline ni umubyeyi atuye mu Kagari ka Bisumo Umurenge wa Cyato,ngo ni ubwambere ahawe igikoma kirimo isambaza ziseye,yifuza ko iyi fu yabegerezwa iri  no kugiciri kibereye buri wese.

Ati”Ni ubwambere mbonye isambaza ziseye bakazishyira mu gikoma .Ndatwite, bakiduhaye  baje ku turinda ubugwingire bw’umwana uri munda, turifuza ko bazizana hafi yacu ziri ku giciro gike kinogeye buri wese”.

Kanyanja Vestine ni umubyeyi w’abana batandatu atwite umwana wa Karindwi atuye mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Bisumo

Ati”Ino iwacu hari igwingira riterwa n’imirire mibi nta bumenyi twari dufite bwo gutegura indyo yuzuye ni agashya baduhaye  ifu y’isamabaza barabitweretse yurifuzako bayitwegereza iwacu”.

Niyimenya Vincent ni umugabo w’imyaka 46 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Rwumba, Akagari ka Rugari.

Ati”Iyi fu iradufasha kurwanya imirire mibi hano iwacu batubwiye ibyiza byayo turifuzako hari abacuruzi babahagararira bakayizana hano hafi iwacu“.

Mwumvaneza Amon ni umukozi w’umushinga  Orora, wihaze ugamije ku rwanya  imirire mibi, wibanda ku musaruro w’ibikomoka ku matungo
mu mu turere twa Nyamasheke na Nyamagabe,yavuzeko  ifu y’isambaza ari ingenzi iza yiyongera mu mafunguro umwana yarakeneye.
Ati”Mu kurwanya imirire mibi uyu munsi twerekanye ifu y’isambaza itekwa mu gikoma no mu biryo uruga rurimo gukora udupaki dutoya dufunze ku bushobozi bwa buri wese turasaba abaturage ko mu mirire bakabgukira gukoresha ibikomoka ku matungo“.

- Advertisement -

Ku wa 24 Mata 2023 Ubuyobozi bw’Akarere Nyamasheke, nyuma yo kwisuzuma bwasanze abana bagwingiye ari 2,027 naho abafite imirire mibi ari 376, hamaze gukira abagera kuri 284.

Harindintwali Jean Paul,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, yavuze ko imirire mibi n’igwingira bihari ko ahanini bitrwa n’imyumvire, yanavuze ko kuyirwanya ari urugendo ko abaturage bakomeza kwigishwa ku buryo abayirimo bazayivamo.

Ati”Imirire mibi irahari iterwa n’imyumvire ni urugendo turi kurwana nayo dufite abana 40 turi gukurikirana, 24 bamaze gukira turakomeza kwigisha abaturage“.

Iyi fu y’isamabaza ikorwa na companyi izisya,  ikorere mu murenge wa Kagano iterwa inkunga n’umushinga ‘Orora Wihaze’.

Ubukangurambaga bwitezweho kuzagera mu Mirenge yose  yo muri Nyamasheke, ubu bwatangirijwe mu Murenge umwe utegereye ikiyaga cya Kivu wa Cyato.

beretswe uko bategura indyo yuzuye irimo ifu y’isambaza
Indyo yuzuye irimo ifu y’isambaza biteganyijwe ko izafasha kurandura igwingira

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ Nyamasheke.