Abatoza bahawe akazi ko gushaka abana bafite impano kurusha abandi ngo bashyirwe mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya Bayern Munich riri mu Rwanda, nanubu ntibarishyurirwa akazi bakoze.
Biciye mu bufatanye bw’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage n’u Rwanda, abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru mu Rwanda, bashyizwe muri Academy k’iyi kipe kari mu Gihugu.
Hafashwe abana 50 babonywemo impano kurusha abandi, nyuma yo kubanza guhuza abari baturutse mu bice bitandukanye bigize Igihugu cy’u Rwanda. Akazi ko guhitamo aba bana, kakozwe n’abatoza batandukanye biganjemo abasanzwe mu cyiciro cya mbere mu Rwanda n’abandi basanzwe babarizwa mu makipe y’abato.
Aka kazi ko guhitamo aba bana 50 babaye beza kurusha abandi, kasojwe tariki ya 17 Nzeri 2023, gasorezwa kuri Stade ya Bugesera ubwo abatoza ba Bayern Munich n’abo mu Rwanda bahisemo abana bashyizwe muri Academy ya Bayern Munich.
Usibye aba bana, abandi 10 na bo bari batoranyijwe, bagiye mu Gikombe cy’Isi gihuza amakipe y’abana baturuka mu bihugu bifitanye imikoranire na Bayern Munich ’FC Bayern Youth Cup’ cyabaye mu Ukwakira 2023.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko abatoza bakoze aka kazi bataragahemberwa kugeza magingo aya.
Twifuje kuvugana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, kuri iki kibazo ariko Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Kalisa Adolphe, ntiyabasha kwitaba telefone ye igendanwa.
Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena.
Muri aya masezerano y’imyaka itanu, Bayern Munich izafasha u Rwanda guteza imbere ruhago uhereye mu kuyigisha abakiri bato.
- Advertisement -
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW