Nyanza: Umugabo yagiye kwiba ihene ahasiga ubuzima

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Umugabo wo mu Karere ka Nyanza witwa Nshimiyimana Vianney alias Amani yafatiwe mu cyuho yiba ihene ashaka gutema abaturage, baramukubita ahasiga ubuzima.

 

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Marongi, Akagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa 8 Mutarama 2024.

 

Ihene Nshimiyimana na bagenzi be bari bagiye kwiba ni iza Kabanda Appolinaire usanzwe utaba muri urwo rugo kuko akora i Kigali.

 

Ubwo bacukuraga inzu ibamo ihene, umugore wa Kabanda witwa Mukanyandwi Florida yabyumvise akoma induru ku munwa, abaturanyi baratabara.

 

Abari kumwe n’uwishwe batabashije kumenyekana bahise biruka hasigara Nshimiyimana, ashaka kurwanya abo bari batabaye kuko yari afite umuhoro, baramukubita kugeza apfuye.

 

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda yabwiye UMUSEKE ko abo bajura babanje guteshwa bariruka nyuma barongera baragaruka.

 

Ati “Nyiri urugo atatse abaturage barahurura, basanga arimo agundagurana (umujura) n’uwari wahageze mbere agiye gutabara, ariko birangira umuturage bamukubise arapfa.”

 

Meya Ntazinda avuga ko inzego zishinzwe iperereza zatangiye akazi kazo kugira ngo bakurikirane iby’urwo rupfu.

 

UMUSEKE wamenye ko atari ubwa mbere Kabanda yibwe ihene kuko no mu Ugushyingo 2023 bamwibye ihene imwe bacukuye inzu.

 

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza