Muhanga: Imihanda yangiritse itaratahwa yatangiye gusubirwamo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Imihanda mishya ya Kaburimbo yatangiye gusenywa
Imihanda mishya ya Kaburimbo mu Karere ka Muhanga yangiritse itaratahwa yatangiye gusubirwamo, ni nyuma y’inkuru yanditswe na UMUSEKE, ubwo abaturage batabazaga ko yabaye nk’igisoro itaratahwa.
Abaturiye iyi mihanda iri mu Mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye ntibahwemye gutakambira ubuyobozi bw’Akarere ko iyi mihanda yasondetswe kugera ubwo binengwa n’itsinda rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye Kampani y’abashinwa ko isenya iyi mihanda bukazayakira mu buryo bwa burundu yakosowe kandi ari nyabagendwa.
Imashini zo mu bwoko bwa ‘Caterpillar’  zatangiye kuyisenya kuri iki Cyumweru taliki ya 7 Mutarama 2024 zihereye mu Muhanda uca munsi y’ikibuga cy’indege zitagira ava Pilote bita Drônes werekeza ku Biro by’Umurenge wa Shyogwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko amasezerano bafitanye n’iyo Kampani yatsindiye isoko, avuga ko bateganya kuwakira mu buryo bwa burundu mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2024.
Kayitare akavuga ko ifite uburebure bwa Kilometero zirenga 6 ukaba izuzura utwaye miliyari 5 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “Imirimo yo kubaka iyi mihanda yari igeze kuri 90%.”
Gusa hari abavuze ko nubwo Kampani yahawe isoko ariyo igiye kwirengera igihombo, abakozi 2  ba LODA, ndetse n’aba Karere ka Muhanga bashinzwe kugenzura ikorwa ry’iyi mihanda bakwiriye gusobanura aho byapfiriye mbere y’uko isubirwamo.
Abaturage bavuga ko bitangaje kuba abo bakozi baratangaga raporo bavuga ko imirimo igeze ahashimishije nyamara imihanda barawusondetse.
UMUSEKE ufite amakuru ko hari bamwe muri abo bagiye bahabwa indonke mu ntoki kugira ngo bemeze ko imirimo imeze neza.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe, Ubutaka,  Imiturire, n’ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore, avuga ko nta ndonke bigeze bakira, akavuga ko hari ibyo bari basabye Kampani gukosora, kandi bikaba biri muri za raporo batanze.
Ati “Ibyo bavuga ni ibinyoma, nta ruswa twafashe baratubeshyera twakoze raporo hari ibyakosowe.”
Kuba Kampani yongeye gusenya iyi mihanda mishya ya Kaburimbo bishobora gukoma mu nkokora amasezerano Kampani ifitanye n’Inzego zibishinzwe.
Gusa nta ngano y’amafaranga amaze gukoreshwa hubakwa iyi mihanda yasenywe, Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje.
Imishini zongeye kurimbagura uyu muhanda ngo ukorwe bundi bushya
Ahari harashyizwemo kaburimbo isondetse ubu ni igitaka, hagiye gusubirwamo
Akarere kazakira iyi mihanda yarasubiwemo neza
Imihanda mishya ya Kaburimbo yatangiye gusenywa
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga