Rachid yabwiye urukiko ko ajyanwa kuburana mu buryo budakurikije amategeko

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Rashid ntabwo yemera ibyaha aregwa

Hakuzimana Abdoul Rachid wamamaye kuri YouTube, ibyo yavugaga bikamuviramo ibyaha akurikiranyweho, yakomeje kuburana ibyaha birimo kuvuga amagambo atanya Abanyarwanda, no gukwirakwiza ibihuha, akaba yabwiye urukiko ko rutaramuhamagara mu gihe cyose amaze aburana, kuko ngo ajyanwa kuburana mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura ikirego cyabwo buregamo Hakuzimana Abdoul Rachid.

Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cyo gukurura amacakubiri burega Hakuzimana Abdoul Rachid, yagikoze mu bihe bitandukanye binyuze kuri za YouTube channels zitandukanye, aho yakoreshaga imvugo igamije gutanya abantu kandi ishingiye kwivangura, ngo yagiye abyumvikanisha mu mvugo zitandukanye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rachid ubwe yivugiye ko abana b’abategetsi n’abana b’Abatutsi bigaga mu mashuri meza mu gihe cya cyami, ntaho bitaniye n’ubu aho abana ba Gitifu cyangwa ba Mayor ngo utababona mu mashuri asanzwe ya Leta.

Ngo yanavuze ko ikigega FARG cyita ku bana b’Abatutsi gusa, bo mu bwoko bumwe naho abana bafite ababyeyi babo bakatiwe burundu z’akato, cyangwa abafite ababyeyi baheze mu buhungiro bo batitabwaho.

Ubushinjacyaha buti “Izo mvugo za Rachid zigamije gukurura amacakubiri, kandi ziratanya abantu kuko agaragaza ko igice cy’Abanyarwanda kititabwaho, naho ikindi kikitabwaho.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Rachid yavuze ko Rucagu (Boniface) na Bamporiki (Edouard) bazajya gusobanura uburyo bagiye gupfukumira Abatutsi babasaba imbabazi mu izina ry’Abahutu.

Ubushinjacyaha buti “Ayo magambo yavugaga dusanga yari agamije gukurura amacakubira mu Banyarwanda ku buryo banasubiranamo.”

Ubushinjacyaha bwakomereje ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, bwavuze ko Rachid yabikoze yifashishije YouTube channels zitandukanye, kandi akabitangaza kuri we abyita ukuri kandi bidahuye n’ukuri.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwavuze ko bubishingira ku rubanza rwarezwemo Deo Mushayidi aho muri urwo rubanza hemejwe ko ibyo umuntu atangaza agomba kugaragaza aho yabikuye (Source).

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rachid yavuze ko utekereza kujya muri Perezidansi afungwa. Ngo yavuze nka Deo Mushayidi, Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda ko bafunzwe ubwo bashakaga kwiyamamaza, ko na we aramutse yiyamamaje yafungwa.

Mu magambo y’Ubushinjacyaha buti “Biriya Rachid yavuze kiriya gihe ni ibihuha yagaragazaga ko ubutegetsi buriho bwatakarizwa icyizere kuko yatangaje ibihuha.”

 

Rachid yabwiye urukiko ko bibabaje

Urukiko rwafashe icyemezo ko urubanza rwaba ruhagaze rukazakomeza, maze Rachid ahita yaka ijambo ararihabwa.

Yabwiye urukiko ko ari muri gereza. Yagize ati “Mbisubiremo sindahamagarwa mu rukiko, nzanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Rachid yabwiye urukiko n’abamurega niba bahari ngo babimenye, ko ari umunyapolitiki wemewe n’amategeko kuva mu 1992.

Rachid yabwiye inteko imuburanisha ko yayihannye ikabifataho icyemezo hakurikijwe amategeko, ariko afite amakuru ko hari ibindi byafashweho umwanzuro bitakurikije amategeko.

Umucamanza yamubwiye ko kuba adahamagarwa n’urukiko aribyo aba yabanje kuvuga, byaba ngombwa akaba yanasubikirwa urubanza, none ngo yaburanye, urubanza ruba ahari.

Umucamanza yanamubwiye ko kuba ari umunyapolitiki ibyo batabizi, badashaka no kubimenya. Umucamanza ati “Ibyo ntabyo tuzi, ibyo tuzi ni uko uri Rachid uregwa ibyaha, ibindi ntibitureba!”

Umucamanza kandi yakomeje abwira Rachid ko yabihannye, Perezida w’urukiko rukuru abifataho icyemezo, bityo inteko imuburanisha ntacyo yavuga ku cyemezo cyafashwe n’abandi.

Umucamanza yabajije Rachid niba hari ikindi ashaka kuvuga? Rachid mu gusubiza ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko birababaje!”

Umucamanza nawe ati “Nta kibabaje kirimo kuko ibyo twakoze bikurikije amategeko.”

Hakuzimana Abdoul Rachid yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyamabaga nka YouTube, mu bihe bitandukanye yakunze kuvuga ko ari umunyapolitiki wigenga, akaba aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana jenoside.

Ariburanira nta bwunganizi bundi agira, ari kugororerwa mu igororero rya Mageragere.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe. Niba nta gihindutse urubanza ruzakomeza taliki ya 08/02/2024.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW