Ubushinjacyaha bwatangaje ko butanyuzwe n’icyemezo cyagize umwere Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu Rwanda na Denmark uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside, bwemeza ko bugomba kujurira.
Kuri uyu wa 11 Mutarama 2024 urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwafashe icyemezo kigira umwere Wenceslas Twagirayezu woherejwe na Denmark mu Rwanda .
Yaburanaga ibyaha bifitanye isano na jenoside gusa ubushinjacyaha bwatangaje ko butemeranya na kiriya cyemezo.
Bubinyujije ku rubuga rwa X(rwahoze ari twitter) bwagize buti”Ubushinjacyaha ntabwo bwemeranya n’icyemezo cy’urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ndetse n’impamvu zashingiweho mu kugira umwere Wenceslas Twagirayezu, ubushinjacyaha buzajuririra iki cyemezo”
Ruriya rukiko rwafashe kiriya cyemezo kigira Wenceslas umwere rushingiye ko imvugo zishinja Twagirayezu Wenceslas zivuguruzanya.
Rwafashe kiriya cyemezo rushingiye kandi ko Twagirayezu yavugaga ko jenoside yakorewe abatutsi 1994, yabaye atari mu Rwanda ahubwo yari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kandi ngo anabigaragariza ibimenyetso ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibyo Wenceslas yerekanye.
Ubushinjacyaha bukurukiranye Twagirayezu buvuga ko yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye mu karere ka Rubavu ,mu Burengerazuba bw’u Rwanda nko kuri kiliziya gatolika ya Busasamana, Commune Rouge n’ahandi,aho uregwa yaburanye abihakana.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994,Twagirayezu yari umwarimu mu mashuri abanza ngo ari mu ishyaka ryari ku butegetsi(MRND) gusa Wenceslas we yaburanye abihakana.
Wenceslas Twagirayezu yageze mu gihugu cya Denmark 2001 akaba yari afite ubwenegihugu bwa kiriya gihugu.
- Advertisement -
Yoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2018 atangira kuburana mu mwaka wa 2019.
Yunganiwe na Me Bruce Bikorwa akaba yagororerwaga mu igororero rya Nyanza (I Mpanga).
Urukiko rwategetse ko agomba guhita arekurwa icyemezo kimurekura kikimara gusomwa.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW