Perezida Kagame na Museveni bahuriye muri Zanzibar- AMAFOTO

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame yicaranye na Perezida Museveni

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Yoweli K. Museveni na Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, bahuriye muri Zanzibar aho bitabiriye isabukuru y’imyaka 60 y’impinduramatwara ya Zanzibar.

Ni mu birori bakiriwemo na Perezida wa Leta ya Zanzibar akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Impinduramatwara Dr Hussein Ali Mwinyi, byabereye kuri Amaan Stadium.

Perezida Kagame yaherukaga muri Tanzania muri Mata mu 2023, mu ruzinduko rwamuhuje na mugenzi we w’iki gihugu.

Zanzibar ni ihuriro ry’ibirwa biri mu bice bigize Tanzania. Iherereye mu Nyanja y’Abahinde, ikagira ubuso bwa kilometerokare 1554 n’abaturage barenga ibihumbi 800.

Impinduramatwara yo muri Zanzibar yabaye ku wa 12 Mutarama mu 1964, ubwo umubare munini w’abirabura bari batuye kuri iki kirwa wahirikaga ubutegetsi Abarabu.

Iki gikorwa cyakurikiwe no kwihuza kwa Zanzibara na Tanganyika bibyara Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

Binafitanye imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Abaturage ba Zanzibar n’inshuti zabo bitabiriye ibi birori ku bwinshi
Perezida Samia Suluhu Hassan na Ali Hassan Mwinyi
Ali Hassan Mwinyi aramutsa abaturage ba Zanzibar n’abaje kwishimana nabo
Perezida Kagame yicaranye na Perezida Museveni

 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW