Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga, ku wa 21 Gashyantare 2024, yafashe abagabo batatu ivuga ko bakurikiranyweho kwiba moto no kuzihindurira nimero iranga ikinyabiziga (Pulake).
Bafatiwe mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko iri tsinda ryafashwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze.
Yagize ati ” Bi mu gikorwa cyo guhinduranya ibyuma na pulake za moto batabashaga kugaragariza icyangombwa na kimwe cyerekana ko ari iz’umwe muri bo, niko guhita batabwa muri yombi.”
Imwe muri izo moto zafashwe yaje no gusanganwa ideni ry’amande ku makosa yo mu muhanda angana n’ibihumbi 275Frw.
SP Habiyaremye avuga ko aba bantu batatu bafashwe hashingiwe ku iperereza ryakozwe n’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa anakangurira abaturage muri rusange kujya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano igihe bibwe.
Yavuze ko nta muntu ukwiriye guceceka mu gihe hari aho acyetse icyaha n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.
Yaburiye abishora mu bikorwa by’ubujura bw’ibinyabiziga kubihagarika kuko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagakurikiranwa.
- Advertisement -
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 30 usanzwe ari umumotari n’abakanishi babiri, umwe afite imyaka 36 mugenzi we afite 48.
Hamwe na moto bafatanywe, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.
Icyo amategeko ateganya
Ingingo ya 166 mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ikomeza ivuga ko ibihano byikuba kabiri; iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
Ni mu gihe ingingo ya 276 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW